Mama Sava yerekanye bwa mbere umusore bakundana bahuye mu buryo bwa PASSE - AMAFOTO

Mama Sava yerekanye bwa mbere umusore bakundana bahuye mu buryo bwa PASSE - AMAFOTO

  • Mama Sava yerekanye umusore bari mu rukundo

  • Mama Sava yavuze ku mpeta yambitswe

Nov 25,2022

Umukinnyi wa Filime Umunyana Annalisa wamenyekanye nka Mama Sava muri Filime y’uruherekane yerekanye umukunzi we bahujwe na Passe nyuma y’igiheauga ko aryohewe mu rukundo ariko ntagaragaze uwo bakundana.

Uyu mukinnyi wa filime umaze kubaka izina mu bakunda izo mu Rwanda, yahishuye ko ari mu rukundo n’umusore witwa Nshuti Alphonse ukoresha izina rya Alpha, uyu akaba umunyamakuru uri no mu buyobozi bwa Yongwe TV.

Mama Sava agaragaje uyu musore mu gihe bari bamaze igihe kinini bakundana ariko nta numwe ushaka kugaragaza uwo bakundana.

Ku mbuga nkoranyambaga imitoma iba ica ibintu, batomorana ariko mu buryo utari kumenya umusore uyu mugore yabwiraga, kuko atakunze kumugaragaza.

Birashoboka ko ijambo ’passe’ mu rukundo ari rishya mu matwi ya bamwe, ariko abakiri bato ubu baryongeye mu yo bakoresha mu buzima bwa buri munsi.

Ni ijambo rikoreshwa iyo umuntu ashaka kumvikanisha ko mu guhura kw’abantu bakundana hajemo undi hagati wabahuje, agatuma batangira urugendo rw’urukundo.

Uzaryumva iyo umusore cyangwa inkumi yifuza uwo bakundana ariko agatinya kumugeraho, agashaka uwo azi ko baziranye akaba yabahuza, bikoroshya ibiganiro biganisha ku gukundana.

Ibi ni ko byagendekeye Mama Sava nk’uko yigeze kubibwira Igihe. Yahishuye ko mu myaka ibiri ishize aribwo yahuye n’uyu musore binyuze ku muntu wabahuje.

Ati "Sha uriya musore ni igitangaza, yakundaga kuvuga ko ankunda, rimwe abibwira umushuti wanjye dukinana muri sinema, umunsi umwe rero uwo mushuti wanjye yaje kuntumira iwe, ngezeyo nasanzeyo umusore ntari nzi, naho burya ni umwe wari warankunze."

Nyuma yo kumenyana no gutangira kuganira, Mama Sava avuga ko byabasabye nk’amezi atatu kugira ngo binjire mu rukundo bya nyabyo.

Icyo gihe ariko Mama Sava yahishuye ko amaranye n’uyu musore imyaka ibiri bakundana, ariko barahishe amakuru y’urukundo rwabo. Muri Gashyantare 2022, uyu musore yambitse uyu mugore impeta y’icyizere mu rukundo.

Mama Sava yashimangiye ko impeta yambitswe atari iy’isezerano ryo kubana, ahubwo ngo ni ishimangira icyizere cyabo mu rukundo.

Ati "Ntabwo ari iy’isezerano ryo kubana, oya. Ni impeta y’uko twari twemeranyije gukundana bya nyabyo. Yayinyambitse muri Gashyantare 2022."

Mama Sava asubiye mu nkuru z’urukundo nyuma y’imyaka hafi itanu atandukanye n’umugabo bari barakoze ubukwe.

 

Tags: