Rayon Sports yatsinze As Kigali yiyunga n'abafana

Rayon Sports yatsinze As Kigali yiyunga n'abafana

Nov 24,2022

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje guhaka ikipe ya AS Kigali kuko no kuri uyu wa Kane yongeye kuyitsinda mu mukino wa shampiyona.

Igitego cya Musa Esenu ku munota wa 9 ku mupira mwiza yahawe na Ganijuru Elie,nicyo cyatandukanyije izi mpande zombi zisigaye zihangana cyane.

Intsinzi ya Rayon Sports ishimangiye ko ikomeje kwibasira AS Kigali kuko aba banyamujyi baheruka kuyitsinda kera.

Uretse kuba Rayon Sports yatsinze uyu mukino,yahushije uburyo 2 bwabazwe bwa rutahizamu Willy Onana wasigaraganye n’umunyezamu Ntwari Fiacre gusa akananirwa kumutsinda.Ibi byabaye mu bice byombi by’umukino.

Rayon Sports yafashe umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda n’amanota 22 aho ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite 21.

Urutonde

1. RAYON SPORTS 22 Pts (9)

2. KIYOVU SPORTS 21 Pts (10)

3. APR FC 18 Pts (9)

4. AS KIGALI 17 Pts (9)