WorldCup: Umufana wa Saudi Arabia yakoze ikintu gitangaje nyuma y'uko iki gihugu gitsinze Argentine

WorldCup: Umufana wa Saudi Arabia yakoze ikintu gitangaje nyuma y'uko iki gihugu gitsinze Argentine

  • Umufana yakuye urugi ararwikorera

  • Udushya tubera mu gikombe cy'isi

Nov 24,2022

Umufana wa Saudi Arabia yishimiye intsinzi y’igihugu cye gitsinda Argentina ibitego 2-1,akura urugi rw’inzu ye ararwikorera.

Saudi Arabia yatunguye isi yose mu gikombe cy’isi,ubwo yatsindaga Lionel Messi na bagenzi be ibitego 2-1 mu mukino wo mu itsinda C.

Itsinda ry’abafana barebeye uyu mukino mu rugo bafashe amashusho bishimira igitego cya kabiri cya Aldawsari bayashyira kuri Twitter none yakwiriye hose.

Ibyishimo bidasanzwe byatwaye aba bafana bari mu nzu ntoya bari kureba umupira,umwe muri bo arasara yiruka ajya ku muryango akura urugi ararwikorera arujyana hanze.

Nyuma yo gukura uru rugi ku muryango yarujyanye hanze arujugunya hasi mugihe abafana bagenzi be bakomeje kwishimira imbere.

Nta muntu n’umwe wasaga n’uwababajwe cyane n’ibyangijwe n’uyu mufana kuko yakiriwe neza cyane,bagenzi be baramuhobera ubwo yasubiraga imbere.

Iyi yari intsinzi y’amateka ku buryo ubwami bwa Arabia Sawudite bwahise butanga ikiruhuko mu gihugu hose kuri uyu wa gatatu.

Abakozi bikorera ku giti cyabo ndetse n’abakozi ba Leta bahawe ikiruhuko hamwe n’abanyeshuri bo mu mashuri yose.