Zushu ashyize hanze iby'urukundo rwe na Diamond byari bimaze igihe byibazwaho na benshi

Zushu ashyize hanze iby'urukundo rwe na Diamond byari bimaze igihe byibazwaho na benshi

  • Zushu yahishuye ko akundana na Diamond Platinumz

Nov 24,2022

Umuhanzikazi uri mu bakomeye muri Africa wamamaye nka Zuchu yahamije urukundo rwe na Diamond nyuma y’igihe benshi bibaza ku mibanire yabo.

Zuchu yaciye amazimwe nyuma y’igihe kitari gito hanugwa nugwa urukundo hagati ye na Diamond ariko bose bakabihakana aho yavugaga ko ari umukoresha we (Boss) bahuzwa n’akazi gusa.

Kuri iyi nshuro uyu muhanzikazi umaze kubaka izina mu muziki yaje kwerura avuga ko ari mu rukundo na Diamond.

Ni mu mashusho yanyujije kuri TikTok aho hari uwamubajije icyo Diamond ari cyo kuri we maze avuga ati "ni umukunzi wanjye, ndi mu rukundo."

Zuchu akaba yiyongereye ku mubare munini w’abagore bakundanye na Diamond Platnumz, ni nyuma ya Wema Sepetu, Zari Hassan, Hamisa Mobetto na Tanasha Donna.