WordCup: Myugariro wa Saudi Arabia yavuze amagambo yo gusesereza yabwiye Messi nyuma yo kubatsinda

WordCup: Myugariro wa Saudi Arabia yavuze amagambo yo gusesereza yabwiye Messi nyuma yo kubatsinda

  • Umukinnyi wa saudi Arabiya yaserereje Messi nyuma yo kubatsinda

Nov 23,2022

Myugariro wa Saudi Arabia,Ali Al-Bulayhi yahishuye amagambo yabwiye Lionel Messi nyuma y’aho ikipe ye yari imaze gutsinda Argentina igitego cya kabiri mu gikombe cy’isi.

Iyi kipe ya Saudi Arabia yafatwaga nk’insina ngufi yatunguye isi yose itsinda Argentina ibitego 2-1 mu mukino w’igikombe cy’isi wabaye kuri uyu wa Kabiri.

Argentina yari yafunguye amazamu kare binyuze kuri penaliti ya Messi ariko intangiriro mbi z’igice cya kabiri zayikozeho kuko mu minota 10 itageze ku icumi ya mbere yinjijwe ibitego 2 byanayiviriyemo gutsindwa.

Nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri, uyu Ali Al-Bulayhi yahisemo guhindukira avugiriza induru Messi aho kujya kwishimira igitego hamwe na bagenzi be.

Uyu mukinnyi yakubise urushyi Messi mu mugongo kugira ngo amurebe hanyuma amubwira amusakuriza ati "Ntabwo muratsinda, ntabwo muratsinda."

Nkuko uyu mukinnyi yabitangaje nyuma y’umukino, ibi niko byagenze kuko Argentina yagerageje gusatira ariko kubona igitego biranga bituma inatsindwa uyu mukino.

Papu Gomez na Lautaro Martinez nibo baje basunika Al-Bulayhi kure ya Messi, wari urakajwe n’iki gitego bari binjijwe.

Muri iri tsinda C, Saudi irayoboye n’amanota 3 nyuma y’aho Mexico bari kumwe inganyije na Poland 0-0.