Cristiano Ronaldo yavuze amagambo akomeye kuri Messi anahishura ikipe yifuza ko yatwara Premier League

Cristiano Ronaldo yavuze amagambo akomeye kuri Messi anahishura ikipe yifuza ko yatwara Premier League

Nov 18,2022

Mu kiganiro gikomeje guca ibintu ku isi yagiranye n’umunyamakuru Piers Morgan,Cristiano Ronaldo yavuze ko yifuza ko Arsenal yatwara Premier League igihe United byaba biyinaniye,yongeraho ko Messi ari umukinnyi w’umuhanga wakoze ibitangaza muri ruhago.

Ronaldo yavuze ku mubano we na Messi ko atari inshuti kuko batavugana kuri telefoni cyangwa ngo bahure ariko amwubaha nk’umunyabigwi wakoze ibintu bidasanzwe mu mupira w’amaguru.

Aba bakinnyi bombi bahoraga bahanganye mu gihe cyabo muri Real Madrid na Barcelona.

Kandi impaka mu bafana ku mwiza kurusha undi zabaye nyinshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru kugeza n’uyu munsi.

Aba bombi bafite ibikombe 18 bya shampiyona hagati yabo, n’icyenda bya Champions League hagati yabo, ndetse n’ibitego birenga 1,600 mu mwuga.

Bafatwa nk’abakinnyi babiri beza kurusha abandi babayeho,kuko Messi afite Ballon d’or zirindwi mu gihe Ronaldo afite eshanu.

Ronaldo yavuze ko Messi ari umukinnyi udasanzwe wakoze ibintu bitangaje mu mupira w’amaguru.

Yateye urwenya ko bacuruza imyenda myinshi cyane igihe baba bakina hamwe hanyuma ahita yongeraho ati "N’umukinnyi mwiza cyane,wo ku rwego rwo hejuru,..

Nk’umuntu twahanganye imyaka 16 mfitanye nawe umubano mwiza. Ntabwo turi inshuti, icyo umvuga si umuntu dusurana, ntituvugana kuri telefoni ariko ameze nk’umukinnyi dukinana.

N’umugabo nubaha cyane kubera uburyo akunda kumvugamo.Abagore bacu barubahana cyane kuko bose bakomoka muri Argentina.Umukunzi wanjye akomoka muri Argentina.Ni byiza.

Icyo navuga kuri Messi?.Ni ibintu byiza cyane.N’umugabo mwiza cyane wakoze buri kimwe mu mupira w’amaguru."

Ronaldo abajijwe niba ashobora kwerekeza muri PSG agakinana na Lionel Messi,yavuze ko nta kidashoboka.

Ronaldo kandi yavuze ko Lionel Messi ndetse na Zinedine Zidane ari bo bakinnyi beza kuri we yabonye mu gihe cye.

Abajijwe ku ikipe yifuza ko yatwara igikombe cya shampiyona,Ronaldo yavuze ko yifuza ko nikidatwarwa na Man United akinira cyatwarwa na Arsenal.

Ati "Ndizera ko Arsenal izegukana Premier League, niba atari Manchester United. Niba Manchester United idatwaye Premier League, nzishima Arsenal nibikora".