WorldCup: Ubuyobozi bwa Qatar bwisubiyeho ku igurishwa ry'inzoga ku masitade. Igitutu gikomeye kuri FIFA

WorldCup: Ubuyobozi bwa Qatar bwisubiyeho ku igurishwa ry'inzoga ku masitade. Igitutu gikomeye kuri FIFA

Nov 18,2022

Umuryango w’ibwami wa Qatari wahatiye FIFA guhagarika burundu ibyo kugurisha inzoga kuri stade zose zizakinirwaho igikombe cyisi, habura iminsi ibiri gusa ngo iri rushanwa ritavugwaho rumwe ritangire.

Iki gihugu kizakira iri rushanwa cyabujije kugurisha inzoga ku banyamahanga bazinywa muri hoteri na resitora zemewe, cyangwa abatari abayisilamu bafite ibyangombwa.

Cyashyize igitutu gikomeye kuri Fifa cyo guhagarika kugurisha inzoga kuri stade umunani zizakinirwaho igikombe cy’isi.

Ibi nibikomeza, bivuze ko uruganda rwa Budweiser,umwe mu baterankunga bakomeye b’iri rushanwa atazashobora kugurisha inzoga ze ku bafana mu mikino kandi ashobora kurega Fifa kutubahiriza amasezerano ya miliyoni nyinshi z’amadorari yayihaye bagirana amasezerano y’imikoranire.

Ibiganiro kuri iki kibazo bikekwa ko bikomeje hagati ya Budweiser na Fifa, nubwo ikinyamakuru The Times kivuga ko ikurwaho ry’igurisha rya Budweiser ubu ’bishoboka’ nyuma y’uko abayobozi ba Qatari babyamaganye.

Ikinyamakuru New York Times cyatangaje ko ibi byivanzwemo na Sheikh Jassim bin Hamad bin Khalifa al-Thani, umuvandimwe w’umuyobozi wa Qatar.

Uko ibintu bihagaze ubu,abagiye kureba igikombe cy’isi bashoboraga kuzagura inzoga muri hoteli na za resitora, muri zone z’abafana mu gihe runaka, no kuri sitasiyo zo ku mastade,ariko atari imbere. Inzoga zagombaga kugura hafi amapawundi 12 ku gakombe kamwe mu bice byemewe, kandi abafana bakagarukira gusa ku birahuri bine kugira ngo badasinda. Umuntu wese wasinze agomba kujyanwa mu kato kashyizweho kugira ngo inzoga zimushiremo.

Fifa yahaye igitekerezo kimwe abayobozi ba Qatar muri iki cyumweru ku byerekeye kuboneka kwa Budweiser kuri stade.

Abateguye bashimangiye ko inzoga za Budweiser zigaragara cyane, bityo Fifa yemera kuzimurira mu myanya zitagaragara cyane. Impinduka nk’izo ntizisanzwe habura amasaha make irushanwa rigatangira.