Umukobwa yahishuye uko yohererezaga umushahara we  wose umusore bakundana. Reba ibintu bibabaje byaje kumubaho

Umukobwa yahishuye uko yohererezaga umushahara we wose umusore bakundana. Reba ibintu bibabaje byaje kumubaho

Nov 18,2022

Mu gihe abandi baba bari mu munyenga w’urukundo, Charity we yarubabariyemo, arashengurwa cyane kugeza ubwo asigariye aho. Uyu mukobwa uvuga yakoze ingendo z’urukundo, yatanze isomo kuri bagenzi be.

Charity, yasobanuye uburyo yajyaga yoherereza umukunzi we amafaranga yose yabaga yinjije, mbere y’uko ava muri Ghana akerekeza mu gihugu cya Saudi Arabia.

Uyu mukobwa wahuye n’umukunzi we ‘Koffi’ ubwo yari umunyeshuri, avuga ko bakundanye cyane, baba inshuti z’akadasohoka. Ubwo bari barangije amashuri yisumbuye, bemeranyije gushyira hanze urukundo rwabo.

Uyu mukobwa yaje kubona akazi atangira gukora, gusa umusore nta kazi agira, ntibyaba imbarutso yo kumuta kuko yamukundaga cyane.

Charity, yavuze ko uyu musore ari we wamwambuye ubusugi we, kandi akaba yari mwiza mu gitanda byanatumye akora cyane atitaye ko umusore nta kazi yagiraga. Ibi yabikoze kugira ngo amurinde amugumane anamushimishe mu byo yabaga akeneye byose.

Avuga ko ababyeyi be bamugiriye inama yo kureka uwo musore kuko babonaga nta ejo hazaza bafitanye bitewe n’uko umusore atakoraga, gusa umukobwa ababera ibamba ababwira ko amukunda byo gupfa.

Uyu mukobwa yaje kujya hanze mu gihugu cya Saudi Arabia kuko yari ahinduye akazi asiga umusore ariko amubwira ko bazakomeza kuvugana no gukundana kugeza agarutse.

Uko yahembwaga, yohererezaga umusore umushahara we wose ntasigarane n’igiceri na kimwe kuko yari azi neza ko azagaruka bakabana. 

Uyu musore witwa Koffi yarushywaga no kwakira amafaranga ubundi agatangira kwimeza neza no kuyaryamo ibyo yifuzaga byose. Yahise akundana n’undi mukobwa, bakundanira mu mafaranga ya Charity. 

Umunsi uyu mukobwa yagarukiye mu gihugu cya Ghana, hari hashize imyaka 3, gusa yaje gusanga uyu musore yarimutse atakiba muri Ghana. Charity yasubiye muri Saudi Arabia, umusore agarutse asanga yaragiye.

Umukobwa yaje kumuhamagara, umusore amushyiraho amananiza ngo agaruke umukobwa asaba imbabazi umusore aranga, yanga gutegereza kugeza ubwo amuharikiye azana undi mukobwa barabana.

Umukobwa yararize cyane ariko Koffi yanze kumwumva. Yamusabye kumuha amafaranga yamwoherereje, umusore amubwira ko ntayo yigeze abika.

Uyu mukobwa yasabye abandi bakobwa kwitondera abasore, avuga ko yifuza ko Koffi amuha amafaranga ye n’ubwo nawe atayizeye bitewe n’uko yari azi uwo musore.

Ese ni iyihe nama wahereza Charity?