Ubwongereza bwasabye M23 gusubira inyuma mu gihe yo ikomeje kwerekeza i Goma

Ubwongereza bwasabye M23 gusubira inyuma mu gihe yo ikomeje kwerekeza i Goma

Nov 17,2022

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa nayo yasohoye itangazo ivuga ko yamagana ibitero bya M23, isaba uyu mutwe “gusubira inyuma ako kanya ikava mu bice yafashe”.

Umutwe wa M23 uvuga ko utazasubira inyuma.

Kuwa gatatu M23 yatangaje ko ubu igenzura uturere twa Kibumba, Buhumba, Ruhunda, Kabuhanga ku mupaka n’u Rwanda, ndetse na Tongo na Mulimbi.

Ibyo ni ibice bikikije umujyi wa Goma bimwe biri muri teritoire ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Ingabo za leta ntacyo ziratangaza ku bice M23 ivuga ko yigaruriye.

Ifatwa ry’ibi bice byegereye Goma byateye impagarara muri uyu mujyi.

Abantu babarirwa mu bihumbi bakomeje guhungira mu nkambi za Kanyarucinya mu nkengero za Goma, n’imbere muri uwo mujyi.

Abandi nabo babarirwa mu bihumbi bahungiye muri Uganda, nk’uko imiryango ifasha ibivuga.

Corin Robertson mu butumwa bwe yasabye “ibihugu byose byo mu karere gukoresha uburyo bwose bushoboka mu kugarura amahoro”.

Bimwe mu bihugu by’akarere byohereje umutwe w’ingabo z’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.

EAC kandi yemeje ko ibiganiro by’amahoro bizatangira i Nairobi kuwa mbere hagati ya leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo.

Leta ya Kinshasa ivuga ko itazaganira na M23 yita umutwe w’iterabwoba, kereka ubanje gushyira intwaro hasi no kuva mu bice byose imaze gufata, nk’uko abategetsi i Kinshasa babivuze.

Umuvugizi wa M23 aheruka kubwira BBC ko batazasubira inyuma, kandi ko biteguye kuganira na leta ya Kinshasa mu gihe yabyifuza.

RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo leta y’u Rwanda yakomeje guhakana.