RDC: Abanyamakuru babujijwe kuvugisha M23 uburenze agahanwa bikomeye

RDC: Abanyamakuru babujijwe kuvugisha M23 uburenze agahanwa bikomeye

Nov 15,2022

Abanyamakuru bakorera ku butaka bwa RD Congo babwiwe ko gutangaza amakuru meza ku mutwe wa M23 biyitiza umurindi wo kugera kuri politiki yayo, bikagira ingaruka mbi ku ngabo za Leta ziri ku rugamba bityo uzongera kubikora azahura n’uruva gusenya.

UNPC ivuga ko hari abanyamakuru bakoreshwa na M23 bagahabwa amafaranga menshi kugira ngo bayivuge neza imbere no hanze y’igihugu ndetse isaba ko buri munyamakuru wese wo muri RDC yashimagiza ingabo za leta.

Yagize iti “Komisiyo isabye buri munyamakuru wese wo muri Congo ko mu gukora amakuru ajyanye n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, yakwibanda ku makuru ashyigikira igihugu no kudaha ijambo cyangwa ngo avugishe umwanzi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Ibi byatumye habaho igisa n’ihangana aho ibinyamakuru byinjiye mu kuvuguruzanya, ibikorera mu kwaha kwa Leta biravuga imyato FARDC mu gihe inkuru ivuga ku ruhande rwa M23 isamirwa hejuru igafatwa nk’igihuha.

Ku mbuga nkoranyambaga batangiye kwibasira Radio Okapi y’umuryango w’Abibumbye, irashinjwa kubogama no guha amakuru M23.

Hagati aho inyeshyamba za M23 zikomeje gukubita inshuro FARDC aho mu mirwano ikomeye yahanganishije izi mpande zombi ejo,M23 yabashije kwirukana FDLR yari imaze ihihe igagenzura Gurupoma ya Tongo hanyuma abasirikare ba FARDC babonye ko bikomeye bariyirukira.