M23 yavuze icyo izakorera Sukhoi-25 za FARDC ziherutse gusuka ibisasu mu birindiro byayo

M23 yavuze icyo izakorera Sukhoi-25 za FARDC ziherutse gusuka ibisasu mu birindiro byayo

Nov 14,2022

Umutwe wa M23 ukomeje gusatira Umujyi wa Goma,umurwa mukuru wa Kivu ya Ruguru ndetse imirwano ikomeye hagati yawo na FARDC ngo yakomeje no kuri iki cyumweru.

Umunyamakuru wa Radio TV10,Oswald Mutuyeyezu yavuze ko Munyarugero Canisius Karemera, Umwe mu bavugizi ba M23 atigeze amuhakanira amakuru avuga ko bageze muri kilometero 20 ugana Goma.

Bwana Munyarugero ngo yamubwiye ko indege za Sukho-25 ingabo za FARDC ziringiye nizibashoraho ibitero bazazirasa ko nta n’imwe izasubirayo.

Yagize ati " [Indege] nizigaruka nta yo izasubirayo. Utwo tunyugunyugu twabo nitugaruka nta bwo tuzasubirayo.

Uyu kandi yavuze ko badatinya ingabo za EAC usibye ko ngo "na zo zizi ko icyo barwanira cyumvikana."

Inyeshyamba za M23 ni zo zirimo kugenzura umupaka wa Kabuhanga uhuza u Rwanda na Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu ya Ruguru.

Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta wagenwe nk’umuhuza mu makimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo ategerejwe i Kinshasa kuri iki cyumweru, nk’uko umwe mu bakorana nawe bya hafi yabibwiye BBC.

Hagati aho,imirwano yubuye mu cyumweru gishize hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23 irakomeje kandi yumvikanye no kuri iki cyumweru mu gitondo.

Amakuru atandukanye aremeza ko impande zombi kuri iki cyumweru zarwaniye ku rugabano rwa teritwari ya Rutshuru n’iya Nyiragongo ku ntera ya 30km uvuye i Goma nkuko BBC yabitangaje.

Iyi mirwano iratuma abaturage benshi bava mu byabo, mu gihe umutwe wa M23 uvuga ko abasivile barimo kwicwa mu bitero by’ingabo za leta, ingabo za leta ntacyo ziravuga ku birego bya M23.

Ibinyamakuru byo muri DR Congo bivuga ko Uhuru Kenyatta aza kuganira na Perezida Felix Tshisekedi hamwe n’abahagariye sosiyete sivile bo mu ntara ya Ituri, Kivu y’Epfo n’iya Ruguru.

Iyi mirwano yongeye gukara nyuma y’uko abategetsi bakarere bateraniye mu Misiri bakagena ko tariki 16 z’uku kwezi i Nairobi hazatangira ibiganiro bishya byo gushaka amahoro kuri aya makimbirane.

Uhuru Kenyatta arajya i Kinshasa mu rwego rwo gutegura ibi biganiro, nk’uko umwe mu bakorana na we bya hafi utifuje gutangaza yabibwiye BBC.

Ntibiramenyekana niba umutwe wa M23 uzatumirwa muri ibyo biganiro byo mu cyumweru gitaha, leta ya Kinshasa iheruka gutangaza ibisabwa ngo ibe yaganira na M23.