Miss Amanda Akaliza yerekanye umusore yihebeye amutera imitoma itagira uko isa-AMAFOTO

Miss Amanda Akaliza yerekanye umusore yihebeye amutera imitoma itagira uko isa-AMAFOTO

Nov 13,2022

‘Ni uko rero ntihakagire umuntu utandukanya abo Imana yafatanyije’. Aya ni amwe mu magambo Miss Amanda Akaliza yifashishije abwira umusore bakundana.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Miss Amanda Akaliza yifashishije amafoto n’amashusho y’umusore w’umuzungu witwa Jonas, amubwira urwo yamukunze.

Muri aya mashusho Miss Amanda hari aho aba amufashe ubona ko yaryamye mu gituza anezerewe cyane, maze yifashisha indirimbo Pure Honey ya Beyonce.

Mu magambo ye ugenekereje mu Kinyarwanda, yagize ati: “Hamwe nawe niho hantu honyine haba amahoro numva noroshye kandi ntekanye, hamwe nawe nzi neza ko Imana ibaho kandi idakora amakosa. Ndagukunda”.

Miss Amanda Akaliza ni ubwa mbere yerekanye umukunzi we, ndetse abasha no kumutomora mu magambo yuje urukundo.

Nyuma y’ayo magambo, Miss Akaliza yabihamirishije umurongo wo muri bibiliya uboneka muri Mariko, ibice 10 umurongo wa 9.

Yaryamye mu gituza biratinda

Uyu murongo uyu mukobwa yifashishije uragira uti: “Ni uko rero ntihakagire umuntu utandukanya abo Imana yafatanyije.”

Miss Akaliza Amanda ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ndetse aba n’igisonga cya mbere.

Yifashishije indirimbo ya Beyonce mu kumvikanisha urwo yamukunze

 

Ni umwe mu bakobwa b’abahanga, bafite imitekerereze yihariye. Yize muri Uganda, u Rwanda, Zimbabwe no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Ni umunyamideli wabigize umwuga, unabarizwa muri imwe muri kompanyi zikorera mu Mujyi wa New York muri Amerika.

Miss Akaliza yateye imitoma umusore bakundana

Miss Akaliza n’umukunzi we