Nabashyize muri dumburi: Perezida wa Kiyovu Sports yakinnye ku mubyimba Aba-Rayon

Nabashyize muri dumburi: Perezida wa Kiyovu Sports yakinnye ku mubyimba Aba-Rayon

Nov 12,2022

Umuyobozi wa Kiyovu Sports,Mvukiyehe Juvenal,yakoresheje ijambo "Dumburi" mu rwego rwo kwerekana ko ikipe ye yamaze gukeneka bikomeye ikipe ya Rayon Sports.

Nyuma y’umukino Kiyovu Sports yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1,Bwana Mvukiyehe yavuze ko bamaze gushyira Rayon Sports muri Dumburi bishimangira ibyo yavuze ko igihe cyose azaba ari perezida itazigera imutsinda.

Yagize ati "Mu cyumweru cyashize mwabonye uko banyibukije ibintu by’imisaraba ariko hari ijambo nigeze kuvuga nubwo abantu babyumvise bitandukanye.Hari dumburi navuze.Iriya dumburi nashakaga kuyivuga kuri Rayon.Ngirango tumaze kubadumbura ku buryo buhagije.Baraduhambye ariko natwe tubashyize ha handi badushyize.

Nyishyize muri dumburi kugira ngo bazivaNeyo byararangiye."

Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ihita inayikura ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona.

Kiyovu Sports yari izi ko gutsinda uyu mukino bituma irara ku mwanya wa mbere ibifashijwemo na Nshimirimana Ismaël yabonye igitego cya mbere ku munota wa 5 hanyuma ku munota wa 39 ibona icya kabiri cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue nyuma y’ikosa rya myugariro Mitima Isaac washatse gucenga uyu rutahizamu akamwaka umupira akawuboneza mu nshundura.

Rayon Sports yabonye penaliti nyuma y’ikosa Hakizimana Félicien yakoreye kuri Iraguha Hadji, yinjizwa neza na Onana ku munota wa 87.

Kiyovu Sports yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 20 mu gihe Rayon Sports yamanutse ku mwanya wa kabiri aho ifite amanota 18 mu mikino irindwi imaze gukina.