Indege zagonganye zirashya zirakongoka

Indege zagonganye zirashya zirakongoka

Nov 10,2022

Igipolisi cya Queensland muri Australia, cyatangaje ko abari mu ndege ebyiri bapfuye nyuma yo kugonganira mu kirere zikagwa mu rwuri rw’amatungo ahitwa Kybong, hafi ya Gympie.

Abakozi bashinzwe ubutabazi bahise batabara iyo mpanuka ikimara kuba, bazana indi ndege y’ubutabazi ahagana saa cyenda z’amanywa ku wa gatatu.

Ku wa gatatu, umuyobozi wa polisi muri Queensland, Brad Inskip yagize ati: "Twabonye amashusho y’indege ebyiri zagonganye.....

Ibi bintu biteye agahinda, kandi ni ibintu byasigaye mu mitwe y’abagize inzego zose zishinzwe ubutabazi."

Polisi yavuze ko abapilote aribo bari bonyine muri buri ndege, barimo umusaza w’imyaka 80 ukomoka i Caboolture n’undi w’imyaka 77 ukomoka i Glenwood, kandi bose bahise bapfira aho.

Inskip yakomeje ati: "Ni ibintu biteye ubwoba, ibintu biteye agahinda, ku muryango nabo byahitanye."

Ababishinzwe bakomeje gukora iperereza ngo hamenyekanye icyateye iyi mpanuka yateye ubwoba abayibonye iba.