DRC: Abategetsi Ku Mpande Zombi Bakomeje Kunyuranya Imvugo nyumay'uko indege z'intambara kabuhariwe zamishe urusasu mu birindiro bya M23

DRC: Abategetsi Ku Mpande Zombi Bakomeje Kunyuranya Imvugo nyumay'uko indege z'intambara kabuhariwe zamishe urusasu mu birindiro bya M23

Nov 09,2022

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2022, indege z'intambara z'igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokalasi ya Congo, zarashe mu gice kigenzurwa n'umutwe w'abarwanyi wa M23, abayobozi ku mpande zombi bakomeza kunyuranya amakuru.

Imirwano hagati y'impande zombi yubuye kuri uyu wa Kabiri, ubwo indege z’intambara za DR Congo zarasaga mu gice kigenzurwa na M23, nk’uko uyu mutwe ubivuga. 

Ni nyuma y’icyumweru cyari gishize hari agahenge hagati y’ingabo za Leta n'inyeshyamba za M23 ku rubuga rw’imirwano muri Teritwari ya Rutshuru.

Major Willy Ngoma uvugira M23 yabwiye BBC ko indege zarashe mu gace ka Chanzu na Musungati ati “Barashe ahari abaturage, bagamije gutera icyuka cy’ubwoba.” 

Umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo, Gen Sylvain Ekenge yabwiye BBC ko ibivugwa na M23 ari amagambo "adafite ishingiro"

Mu gusobanura kwe yagize ati “Abasivile bari batuye muri ibyo bice bavuga uyu munsi ni impunzi zagiye ahandi" yumvikanisha ko nta baturage barashwe.

Indege zarashe ni izo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ziherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ziri mu kirere cya Goma, bivugwa ko ari ibikoresho bishya bije kurwanya inyeshyamba za M23. 

Imirwano yongeye kuvugwa mu gihe abategetsi b’akarere bashyize umuhate mu gushaka guhosha amakimbirane, no kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro. ONU ivuga ko abaturage barenga 300.000 bo mu Burasirazuba bwa DR Congo bamaze guhunga imirwano ya FARDC na M23.