Amahirwe akomeje kubaca mu myanya y'intoki. Sadio Mane na we ntagikinnye igikombe cy'isi kizabera muri Qatar

Amahirwe akomeje kubaca mu myanya y'intoki. Sadio Mane na we ntagikinnye igikombe cy'isi kizabera muri Qatar

  • Sadio Mane ntazakina igikombe cy'isi 2022 kizabera muri Qatar

  • Sadio Mane yavunitse bituma ava ku rutonde rw'abakinnyi bazagaragara muri Qatar

Nov 09,2022

Umukinnyi ukinira ikipe y'igihugu ya Senegal na Bayern Munich, Sadio Mane ntabwo azakina igikombe cy'isi cy'uyu mwaka kizabera muri Qatar, bitewe n'imvune yagize mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri.

Sadio Mane ukinira ikipe ya Bayern Munich yaraye agize ikibazo cy'imvune mu mukino wa shampiyona y'Ubudage ya Bundesliga, ni mu mukino Bayern Munich yatsindagamo Werder Bremen ibitego 6-1. Uyu mukinnyi yaje kuva mu kibuga ku munota wa 20 gusa, asimburwa na Leloy Sane bitewe n’uko yari amaze kuvunika.

Amakuru yabyutse ajya hanze yavugaga ko uyu mukinnyi aramara iminsi 13 hanze adakandagira mu kibuga akabona gukira neza, bityo bigatuma byumvikana ko nta kibazo kibirimo mu gikombe cy'isi azaba yagarutse.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyandika kitwa l'equipe, uyu mukinnyi ntabwo azakina igikombe cy'isi cy'uyu mwaka kizabera muri Qatar bitewe n’uko imvune yagize ikomeye itabimwemerera. Uyu mukinnyi yagize ikibazo cy'imvune kuri "Tendon" n'ubundi yari asanzwe afiteho ikibazo. Sadio Mane avunitse habura umunsi umwe ngo umutoza wa Senegal, Aliou Cissé ahamagare abakinnyi azakoresha mu gikombe cy'isi.