Umukobwa yanze umusore nyuma yo kumwishyurira amashuri amubwira ko badakwiranye. Ibyo yamukoreye biteye agahinda

Umukobwa yanze umusore nyuma yo kumwishyurira amashuri amubwira ko badakwiranye. Ibyo yamukoreye biteye agahinda

  • Umusore yarashe umukunzi we arapfa nyuma yo kumwanga avuga ko bataberanye

  • Umukobwa yateye indobo umusore wamwishyuriye amashuri

Nov 09,2022

Ni kenshi abasore iyo bakunze umukobwa baba bumva bamufasha buri kimwe cyose akeneye kugeza ku kumwishyurira amashuri bizeye ko amashuri narangira bazabana nyamara yamara kurangiza amashuri agahita ashaka impamvu ituma batandukanda.

Ibi ni byo byabaye ku musore wo muri Zimbabwe ahazwi nka Burnside mu ntara ya Bulawayo.

Nyuma y'uko yishyuriye uyu mukobwa amashuri, yaje kumwanga ambuwira ko badakwiranye. Uyu musore witwa Musa Dube byaramurakaje cyane ndetse yiyemeza kumwihoreraho. Musa yagiye kureba umukowa iwe mu gicuku aramukomangira maze undi akinguye ahita amurasa amasasu menshi ari nako afata amashusho.

Mbere yo gukora aya mabi Musa yari yabibwiyeho mubyara we gusa anavuga ko ntacyo yatwara umusore wari wamutwariye umukunzi ngo kuko we nta kibi yari yamukoreye.

Nyuma yo gukora ibara Musa yahise aburirwa irengero Polisi ikaba ikomeje kumushakisha.

Abakobwa bagirwa inama yo kwirinda kurya utw'abasore mu gihe batiteguye gukomezanya mu rukundo kuko hari igihe umusore asa n'ukora ishoramari mu mukobwa ku buryo mu gihe batabanye ahita asa n'uhungabanye agakora amabi.

Ese wowe uri uyu musore wari gukora iki? Ese ibyo uyu mukobwa yakoze byo wabivugaho iki? Duhe igitekerezo kuri iyi nkuru unyuze kuri page yacu ya Facebook: >>KANDA HANO