Dore amakosa 12 ugomba kwirinda gukora mu buzima bwawe bwose kuko yagushyira mu kagaga gakomeye

Dore amakosa 12 ugomba kwirinda gukora mu buzima bwawe bwose kuko yagushyira mu kagaga gakomeye

Nov 08,2022

Ikiremwamuntu ni kigari cyane, bamwe uzumva bavuga ngo “Umuntu ni mugari”. Ibi ntabwo biza gutyo gusa ahubwo bigira impamvu zihariye. Muri rusange hari ibyo umuntu akora akishyira mu kaga gakomeye. Muri iyi nkuru turakubwira ibintu 12 udakwiriye gukora mu buzima bwawe.

DORE IBINTU 12 UDAKWIRIYE KUZIGERA UKORA. NUSANGA HARI IBYO WAKORAGA BUHUMYI , UBIHINDURE.

1. Mubuzima bwawe ntuagafate abantu mu buryo butandukanye, muri make ntukagire ivangura iryo ariryo ryose.

2. Ntuzagire umuntu ufata nk’utagira icyo amaze. Abahanga bavuga ko “Umuntu agira agaciro mu gihe cye”. Ibi bishatse kuvuga ko icyo uricyo uyu munsi, byahinduka mu isegonda rimwe.

3. Ntuzigere ucira umuntu imanza aho kwishyira mu mwanya we. Aha ugirwa inama yo kwishyira mu mwanya w’umuntu aho kumucira imanza.

4. Ntuzemere gufatwa bugwate na filime z’abakuru (Filime z’urukozasoni), cyangwa ibijyanye nabyo.

5. Ntukajye ucika intege mu buzima bwawe. Igihe cyawe kizazira igihe gishakiye, wowe usabwa gukomeza gukora cyane. Mu buzima ntukemere gucika intege.

6. Ntugatakaze umwanya wawe ku muntu utaguha agaciro, cyangwa ku muntu utazi icyo ushoboye.

7. Mu buzima bwawe, ntukagerageze kubeshya urukundo ufitiye abantu bagukikije. Ibi bintu nubikora bishobora kuzakuzanira ibibazo bikomeye mu buzima.

8. Ntuzigere wibagirwa abantu bagufashije mu gihe wari mu bibazo bitandukanye, cyangwa uri mu bihe bigoye.

Hari ubwo umuntu agera mu mage, akabura epfo na ruguru. Mu buzima bwawe rero, urasabwa kutazigera wibagirwa umuntu wakwitayeho.

9. Ntuzigere wishingikiriza ku bandi bantu. Akazi kawe ujye ukikorera, kandi ujye uharanira kugera kure mu buzima bwawe.

10. Mu buzima bwawe, ntuzigere wivumbura cyangwa ngo wikakaze ku babyeyi bawe cyangwa abakurera, kimwe n’abagukuriye muri rusange.

11. Ntukipfobye mu ruhame rw’abantu. Ujye uhora wiha amapeti kuko urashoboye. Mbere yo gushyira imbere abandi bantu, ujye ubanza wishyire imbere.

12. Ntugafate inyamaswa nabi.

Inkomoko: Operanews