Hamenyekanye umubare w'indege z'intambara z'abarusiya Congo Kinshasa yazanye i Goma. Reba ibyo zatangiye gukora i Rubavu

Hamenyekanye umubare w'indege z'intambara z'abarusiya Congo Kinshasa yazanye i Goma. Reba ibyo zatangiye gukora i Rubavu

Nov 07,2022

Leta y’u Rwanda irashinja Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kuvogera ikirere cyayo ubwo yoherezaga indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ikagwa I Rubavu.

Itangazo ry’ibiro by’umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda ryasohotse ku rubuga rwa Twitter riravuga ko uyu munsi saa 11:20 iyi ndege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda igakora hasi akanya gato.

U Rwanda ruravuga ko rwayihoreye igahita isubira muri Kongo. Iryo tangazo rikomeza rivuga ko u Rwanda rwamenyesheje Leta ya Kongo icyo gikorwa rucyamagana kandi ko yabyemeye.

Kugeza ubu ntabwo leta ya Kongo iragira icyo ivuga kuri iki gikorwa ishinjwa.

Gusa hakurya y’umupaka ku ruhande rwa Kongo ikibuga cy’indege cya Goma kirafunze, nta ndege zemerewe kuhakorera ingendo nkuko umuyobozi w’uwo mujyi yabibwiye umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika uri i Goma.

Kuva ejo nimugoroba haragaragara indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 zikorwa n’igihugu cy’ Uburusiya.

Umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika uri i Goma aravuga ko yabonye izo ndege ku kibuga ariko ntiyemererwe kuhegera ariko akagereranya ko zishobora kuba zigera 40. Yemeza ko nyuma zaje gusubirayo hasigaye 3.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye zimwe muri zo ziguruka mu kirere cya hafi aho mu bisa n’imyitozo. Itangazamakuru ryabujijwe kuhagera kandi nta rwego urwo ari rwo rwose aho muri Kongo ruragira icyo ruvuga kuri izo ndege.

 

IJWI RY’AMERIKA