Abagabo: Dore ibiribwa byoroshye byagufasha intanga nzima kandi nyinshi bityo ukirinda ubugumba

Abagabo: Dore ibiribwa byoroshye byagufasha intanga nzima kandi nyinshi bityo ukirinda ubugumba

Nov 05,2022

Niba uri umugabo ukaba wifuza kubyara, ingano y'intanga zawe ikeneye kuba ku rwego ruri hejuru. Kenshi abashakanye bajya babura ibyara rimwe na rimwe bitewe no kugira intanga nke ku mugabo akaba ari yo mpamvu ukwiye kubyitaho hakiri kare kuko abagabo bafite bene iki kibazo akenshi ntibanabimenya kuko nta kindi kimenyetso uretse nyine kunanirwa gutera inda umugore wishakiye umukunze.

Mbere yo kwihutira gukoresha imiti, menya ko hari uburyo wabanza kugerageza bwa gakondo kandi bushobora gutanga umusaruro ukomeye kandi budasaba byinshi uretse gusa guhindura utuntu duke mu mibereho yawe no kurya ibiribwa runaka.

1. Ubunyobwa n'ibindi bimeze nka bwo

Ubunyobwa ntibwongera umubare gusa ahubwo bunafasha umugabo kugira intanga nzima mbese zifite ubuziranenge ikindi kintu gikenewe cyane kugirango umugabo atere inda kandi abyara umwana udafite ubusembwa.

2. Amagi

Niba wariwarabuze impamvu yatuma urya amagi nk'umugabo ngiyi turayiguhaye. Amagi afasha mu kongera umubare w'intanga ngabo ariko kandi Vitamini E na zinc biyabamo bifasha intanga kugenda neza no kwinyeganyeza bikazongerera amahirwe yo gusanganira intanga ngore no kuyigeraho zitarangirika.

3. Imineke

Imineke ikungahaye cyane muri vitamini B1, na C ndetse n'umunyu ngugu wa Magnyesium bifasha cyane mu ikorwa ry'intanga ngabo. Kimwe n'amagi kandi inazifasha mu kongera ubushobozi bwazo bwo kwihuta kubera Bromelain ibonekamo. Imineke kandi ifata umugabo kuringaniza imisemburo ye ikoreshwa mu gutera akabariro bityo bigatuma umugabo ahora yitwara neza kandi afite ubushake buhagije.

4. Ibishyimbo

Ibi bisa n'ibitangaje ariko ni ukuri. Ibishyimbo bifte umumaro munini mukongera umubare w'intanga ngabo ndetse no kongera ubuziranenge bwazo.

5. Saradine

Saradine(Sardines) ikozwe mu dufi duto dukungahaye cyane ku binure bikenerwa mu gukora urwugara rutwikiriye intanga ngabo. Inarimo kandi Omoga-3 na Omega-4 abahanga mu by'ubuvuzi bashishikariza abagabo gufata mu rwego rwo kongera intanga zabo.