Umugore yahishuye uko yavuye koga agasanga sebukwe mu cyumba cye yambaye uko yavutse amutegereje. Ibyakurikiyeho birababaje

Umugore yahishuye uko yavuye koga agasanga sebukwe mu cyumba cye yambaye uko yavutse amutegereje. Ibyakurikiyeho birababaje

Nov 05,2022

Rahab, umugore ukiri muto yahishuye ukuntu yanyuze mu buzima bubabaje bitewe na sebukwe umugabo we arebera ntagire icyo akora.

Uyu mugore avuga ko yashakanye n'umugabo we bakundana cyane maze batura iruhande rwo kwa sebukwe na nyirabukwe.

Uyu sebukwe yabaga ari mu rugo kenshi bigatuma Rahab ahabwa inshingano zo kujya amutekera ibiryo.

Ngo umunsi umwe yamutekeye ibiryo bityoshye cyane maze abiha umugabo we ngo abimushyire.  Sebukwe yarishimye cyane kubera uburyo byari biryoshye. Amaze kurya ngo yasohotse mu nzu maze avuga cya ati: "Wantekeye ibiryo biryoshye pe ariko se ninde uzatekera irari byazanye muri uyu mubiri?"

Aya magambo yababaje cyane Rahab gusa ngo yatunguwe no kubona umugabo we ntacyo akoze cyangwa ngo yiyame se ahubwo akavuga ngo se ni ko  yabaye.

Byakomeje kugenda biba bibi kugeza aho Sebukwe yageze aho akajya yinjira iwabo adakomanze ndetse rweose akimeza neza nk'uri iwe. Nyuma agasaba uyu mugore kumutekera icyayi ubundi yakumva bimeze neza akagataha.

Umunsi umwe ngo yaramusuye umugabo we adahari amubwira ko hari igihye azemeza ko asiramuye cyangwa adasiramuye mu yandi magambo ko azabona ubwambure bwe. Umugore yagiye mu baturanyi atira telefoni abwira umugabo we ibyabaye ariko nabwo ntiyagira icyo akora.

Nyuma ubwo umugabo we yari yagiye gukorera kure, Rahab yari ari mu bwogero ndetse yari atwite abura ibyumweru 2 ngo abyare. Yaje gutungurwa ubwo yavaga  mu bwogero agasanga sebukwe yambaye ubusa mu cyumba cyabo amutegereje  ngo batere akabariro.

Ubwo uyu musaza yamusatiraga, Rahab yabatuye ikintu akimukubita ku rutoki ruhita rucika maze nawe ahita ahunga kugirango uyu musaza atamugirira nabi mu gihe umugabo we wagombaga kumurinda ntacyo yakoraga ngo amurindire umutekano.

Ese abasaza nk'aba wabwira iki? Uri uyu mubyeyi Rahab se wakora iki? Duhe igitekerezo kuri page yacu ya Facebook: Iwacumarket