Perezida Felix Tshisekedi yatangiye guca amarenga ko ashobora gutera u Rwanda

Perezida Felix Tshisekedi yatangiye guca amarenga ko ashobora gutera u Rwanda

Nov 04,2022

Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yahamagariye urubyiruko rw’iki gihugu “kwinjira mu gisirikare ku bwinshi” kuko “intambara abaturanyi badushojeho isaba ibitambo bya buri umwe muri twe”.

Mu ijambo yagejeje ku gihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, tariki ya 03 Ugushyingo 2022, Tshisekedi yongeye gushinja yeruye u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ruwuha “abantu n’ibikoresho”.

Yavuze ko u Rwanda mu by’ukuri rufite imigambi yo kwagura igihugu cyabo no kwigarurira amabuye y’agaciro ya Congo, ati "kugira ngo babigereho bahungabanya uburasirazuba bwa Congo, bakahagira ahantu hatagera itegeko.”

Mu magambo akarishye, Tshisekedi yavuze ko imbere y’iki kibazo hari ibisubizo bibiri; diplomasi cyangwa intambara.

Ati: “Nahisemo gushyira imbere inzira ya mbere [ariko ubu] ishobora kutugeza kuya kabiri kuko nta musaruro.”

Yasubiyemo inama zitandukanye zamuhuje na Perezida Kagame, hamwe n’inama z’ibihugu by’akarere kuri iki kibazo.

Yongeraho ati: “Inzira ya diplomasi rero twarayigerageje…ariko nta musaruro ufatika yatanze ku rubuga.”

Mu magambo atari yarakoresheje mbere, Tshisekedi yavuze ko iyi ari “intambara yadushojweho n’abaturanyi” kandi ko “isaba ibitambo buri umwe muri twe.”

Yahamagariye guhagarika amagambo y’urwango no kwibasira abavuga Ikinyarwanda muri DR Congo, avuga ko ababikora “bazahanwa bikomeye”.

Yongeraho ati: “Ndongera guhamagarira urubyiruko rufite umuhamagaro kujya mu gisirikare cyacu ku bwinshi.”

Yasabye abakuriye ingabo kwihutisha icyo gikorwa bashyira mu ntara zose 26 zigize Congo ibigo byo kwinjiza mu ngabo urubyiruko.

M23 ubu igenzura ibice bitandukanye bya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, birimo umujyi mukuru w’iyi ntara n’ikigo cya gisirikare kinini cya Rumangabo.

Leta y’u Rwanda yasubiyemo kenshi ko idafasha umutwe wa M23, ko ikibazo cyayo ari ikibazo bwite kireba leta ya DR Congo kandi ariyo igomba kugikemura.

 

BBC