Umwaliwase witabiriye Miss Rwanda yambitswe impeta n’umukunzi we - AMAFOTO

Umwaliwase witabiriye Miss Rwanda yambitswe impeta n’umukunzi we - AMAFOTO

Nov 04,2022

Umwaliwase uri mu bakobwabitab iriye irushanwa rya Miss Rwada ariko ntagire ikamba yegukana yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga.

Ku wa 2 Ugushyingo 2022 nibwo uyu mukobwa yizihizaga isabukuru y’amavuko, mu mashusho yagiye hanze kuri uyu munsi, Umwaliwase wari umaze kwambara impeta agaragara ahoberana n’umusore bitegura kurushinga.

Ibirori byo kumwambika impeta ntabwo byitabiriwe na benshi mu nshuti ze cyane ko byagizwe ibanga rikomeye ndetse ni ibintu bigoye kuba wabona amakuru y’umukunzi w’uyu mukobwa.

Benshi mu nshuti za Umwaliwase biganjemo abo bahuriye mu irushanwa, ku mbuga nkoranyambaga bagiye bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya atangiye ruganisha ku kurushinga.

Umwaliwase ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2020 ahagarariye Intara y’Amajyepfo icyakora uyu mukobwa ntiyabasha kugira ikamba yegukana.

Uyu mukobwa utari wanyuzwe no kutitwara neza mu irushanwa rya Miss Rwanda yongeye kujurira mu 2021, yitabira ahagarariye Umujyi wa Kigali nabwo aza gutaha amaramasa.