uburanga bw’umukobwa wigaruriye umutima wa Ayoo Rash bagiye gukora ubukwe - AMAFOTO

uburanga bw’umukobwa wigaruriye umutima wa Ayoo Rash bagiye gukora ubukwe - AMAFOTO

Nov 04,2022

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bwa Shiphrah Niyotwizeye wigaruriye umutima wa Ayoo Rash umwe mu ba Producer bakunzwe hano mu Rwanda, aba bombi bakaba bamaze gutangaza ko biteguye kubana akaramata nk’umugore n’umugabo babinyujije mu butimire bashyize hanze.

Mu butumire bwasohotse bugaragaza ko Ayoo Rash na Shiphrah Niyotwizeye bashyize hanze bugaragaza ko ku wa 10 Ugushyingo bazasezerana im bere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura nyuma y’uwo muhango abatumiwe bakazakirirwa kuri Tequila Paradise iherereye Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Ayoo rash w’imyaka 23 akunze kugaragaza ko Shiphrah yahinduye ubuzima bwe kuva bamenyana kandi ko anyuzwe n’umunyenga w;urukundo barimo.

Uyu musore kandi ni umwe mu ba Producer beza u Rwanda rufite uyu munsi yakoze indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa zirimo ’A Way’ ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz,’Bella’ ya Mr Kagame,’Please me’ ya Juno Kizigenza,’La vida Loca’ ya Ariel Wayz ndetse n’izindi nyinshi.