Abasore: Umukobwa natangira gukora ibi bintu uzamenye yatangiye kukwiyumvamo no kugukunda bityo wirinde guterwa indobo kubera guhubuka

Abasore: Umukobwa natangira gukora ibi bintu uzamenye yatangiye kukwiyumvamo no kugukunda bityo wirinde guterwa indobo kubera guhubuka

Nov 03,2022

Abasore ni bo bakunze gutereta abakobwa ariko kenshi bagorwa no kumenya niba umukobwa yaratangiye kugira amarangamutima kuri bo ndetse no kuba batangira kubakunda akaba ari yo mpamvu abasore benshi baterwa indobo kubera gusaba urukundo umukobwa igihe kitaragera.

Niba utereta umukobwa cyangwa hari umukobwa mujya muganira ukabona akora ibi bintu uzamenye yamaze kukwiyumvamo:

1. Atangira guseka no kwishima ku rwenya rwose uteye

Niba akunda guseka cyane ku rwenya rwose ugerageje gutera ni uko yatangiye kugukunda. 

2. Iyo ari iruhande rwawe ntaba atuje

Niba umukobwa igihe muri kumwe ubona adatuje, afite amasoni, ukabona kuvuga bisa n'ibimugora menya ko harimo akantu. Kenshi iyo uri kumwe n'umuntu ukunda kandi ntawe urabibwira undi hari n'igihe wumva utuntu tukwiruka mu nda.

3. Atangira kugerageza kwiyitaho no kwiyuba

Umukobwa iyo ari kumwe n'umusore akunda agerageza kwitwara neza. Uzasanga yiyitaho cyane igihe azi ko muri buhure, yambare neza, yisige ibirungo mbese yimeze neza kugirango utaza kumucishamo ijisho.

Iyo umutunguye hari ubwo bimutera isoni ndetse agasa n'uca amarenga ko adakeye kugirango yumve icyo ubivugaho.

Ashobora kukubwira ati: "Iyo umbwira ko uri buze? Urabona ukuntu usanze nsa?", "Ubu se ntunseka koko?"...

4. Akora uko ashoboye ngo mumarane umwanya munini

Niba usaba umukobwa ko mwahura, cyangwa igihe muri kumwe agakora uko ashoboye kose ngo mudatindana menya ko atarakwiyumvamo. Mbese gutindana na we ni uguta umwanya.

Iyo umukobwa akwiyumvamo ntaba yumva wamuva iruhande n'iyo ugiye kugenda usanga akubwira ngo "ba uretse kugenda". Iyo umuherekeje aba akubwira ngo ngeza hariya imbere mwahagera akongera ati ngeza hariya.

Iyo umusabye ko muhura n'iyo yaba yari afite indi gahunda arayisubika kuko guhura na we biba bimurutira ibindi bintu byose ashobora gukora.

Nubona ibi bimenyetso ku mukobwa muziranye cyangwa musanzwe muri incuti bisanzwe kandi ukaba wifuza ko yakubera umukunzi uzatere intambwe umubwire ko umukunda nta kabuza nawe azahita akwemerera urukundo kuko bizaba ari ukorosora uwabyukaga.