Igishushanyo cyakorewe Sadio Mane cyatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu ari kibi

Igishushanyo cyakorewe Sadio Mane cyatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu ari kibi

Nov 02,2022

Umunyabigwi wa Senegal,Sadio Mane,yakorewe igishushanyo kitavugwaho rumwe kubera uburyo gikozwe bwatumye benshi baseka cyane.

Iki gishushanyo kiri kuvugwa cyane cyashyizwe mu mujyi waDakar, aho benshi bemeje ko gihuriye n’uyu mukinnyi wa Bayern Munich.

Iki gishushanyo cyakozwe n’umuhanzi w’umunya Senegal,cyakozwe mu biti aho kigaragaza uyu musore wavukiye mu cyaro cya Bambali yambaye imyenda ya Senegal asa nk’uri kwiruka ku mupira.

Nyuma y’igishushanyo cyakorewe Cristiano Ronaldo kigaca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, hakurikiyeho icya Mane kidakozwe neza nk’ibyakorewe ibindi byamamare nka Maradona,Henry,Ferguson n’abandi.

Umwe mu bavuze kuri iki gishushanyo yagize ati "Sadio ntabwo yari akwiye gutukwa gutya !! Ngendeye ku iperereza ryanjye rito, uwakoze iki gishushanyo kidasanzwe ashobora kuba ari Umunyamisiri."

Undi ati "Abapolisi, abajandarume, abashinzwe amakuru rusange barimo gushakisha umuntu watinyutse gukora iki gishushanyo kibi cya Sadio Mané."