Ntibisanzwe: Umugabo yakoze ubukwe n'abakobwa 2 b'impanga umunsi umwe

Ntibisanzwe: Umugabo yakoze ubukwe n'abakobwa 2 b'impanga umunsi umwe

Nov 01,2022

Umugabo washyingiranwe n’abakobwa babiri b’impanga muri Nigeria,akomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamakuru, Sikiru Obarayese, watangaje aya makuru kuri Twitter, yavuze ko ubukwe bwabo uko ari batatu bwabaye ku wa gatandatu,tariki ya 29 Ukwakira.

Aba bose batuye mu gace kitwa Ede, mu ntara ya Osun nkuko ibinyamakuru byo muri Nigeria bibitangaza.

Icyakora nta byinshi byatangajwe ku bukwe bw’aba bakundanye ahubwo amafoto n’amashusho yabo niyo yatumye benshi bacika ururondogoro.