Ibimenyetso 4 ushobora kurebera ku birenge byawe ukamenya ko urwaye umwijima

Ibimenyetso 4 ushobora kurebera ku birenge byawe ukamenya ko urwaye umwijima

Nov 01,2022

Umwijima nk'inyama nini kurusha izindi zo mu nda ukora imirimo 500 mu mubiri w'umuntu muri yo harimo kuyungurura amaraso, gusohora umwana mu mubiri no gukora bile ikoreshwa mu igogorwa ry'ibiryo.

Ni yo mpamvu umwijima ari igice cy'ingenzi cyane mu mubiri umuntu agomba kubungabunga cyane. Dore ibimenyetso 4 wabona urebeye ku birenge byawe ukamenya ko umwijima ufite ikibazo:

1. Kubyimba amaguru n'ibirenge

Impuguke zivuga kureka kw'amazi mu maguru no mu birenge bituma ibi bice bibyimba bishobora guterwa n'indwara za Hepatite B na C, kumagara k'umwijima, ibinure byinshi ku mwijima cyangwa se Kanseri y'umwijima.

Kugira Hepatite B na C bishobora gutuma umuntu arwara Kanseri y'umwijima. Indwara iyo ari yo yose y'umwijima ishobora gutuma wumagara bikongera ibyago byinshi byo kurwara Kanseri nk'uko impuguke zibivuga.

Kubyima ibirenge ariko bishobora guterwa no kumara igihe kinini uhagaze cyangwa wicaye cyangwa se mu gihe umugore atwite. Niba rero utari muri kimwe muri ibi bihe kandi ukabona ibirenge birabyimba ni byiza kwihutira kujya kwa muganga.

2. Uburyaryate ku ruhu rw'ibirenge

Mu ntangiro za Hepatite, abantu bagira uburyaryate mu ntoki no mu birenge. Impuguke zivuga ko ibi bishobora no guterwa n'imiti umuntu ari kunywa. Gusa niba nta miti uri gufata ukabona uruhu rwawe rw'ibirenge rurumagaye kandi rurakuryaryta ku buryo wumva wakwishimaguraho uzihutire kujya kwa muganga.

3. Kubabara ibirenge

Uburwayi bw'umwijima buri muri bumwe mu butera uburibwe mu birenge.

4. Guhinda umushyitsi

Abantu bafite ibibazo by'umwijima barashobora kurwara cyangwa kunanirwa mu birenge biturutse ku ndwara ya hepatite C cyangwa indwara y’umwijima. Bishobora kandi guterwa na diyabete, ikunze kugaragara ku bantu bafite ibibazo by'umwijima kuko umwijima ugenzura isukari mu mubiri.

Nk’uko ivuriro rya Mayo ribivuga, kimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru cyaba impamvu ihagije yo kwivuza.

Usabwa kugana muganga mu gihe kubyimba ibirenge birengeje iminsi ibiri, ufite ububabare buhoraho, kunanirwa no gutitira ibirenge.

SRC: bestlifeonline.com