Umukobwa yemeye gufungwa kubera imyemerere ye y'idini. Reba ikintu gitangaje cyamubayeho nyuma

Umukobwa yemeye gufungwa kubera imyemerere ye y'idini. Reba ikintu gitangaje cyamubayeho nyuma

Oct 31,2022

Umugabo witwa Emma Belay amaze imyaka 4 ashakanye na Saliem Menghis bahuye mu buryo butangaje ndetse ahamya ko yamumenye akanamukunda kubera gufungwa azira kuba Umudivantisiti idini na we abarizwamo.

Aba bombi bavuga ko kuvugana kuri telefoni aribyo byabaye ishingiro ryurukundo rwabo kuko bakundanye buri wese ari kure y’undi nkuko babibwiye ikinyamakuru mywedding.co.ug.

Emma Belay yabaga muri Amerika ubwo yamenyaga ibya Saliem Menghis. Ubwo yaganirizaga inshuti ye magara ko ashaka kurushinga, uyu yamubwiye iby’umukobwa wari umaze imyaka irindwi afungiwe muri Eritereya azira kuba umu Adiventiste w’umunsi wa karindwi.

Uyu mukobwa akimara gufungurwa yimukiye muri Uganda ariko ababyeyi be baguma muri Eriteriya.

Nyuma yicyumweru, Emma yahamagaye Saliem ku ya 2 Nyakanga 2017 kugira ngo amwibwire.

Emma(umugabo) yagize ati: "Sinari narigeze mbona amafoto ye, ariko namukunze igihe twaganiraga. Yavugaga ryoroheje ariko amaramaje. Ibyo inshuti yanjye yari yarambwiye byose kuri we byari ukuri. Naratekereje muri njye, nti uyu n’uwanjye."

Umuryango wa Emma wavuye muri Eritereya akiri umwana maze bajya gutura muri Amerika. Yabajije inshuti ze zo muri Eritereya ariko zari zituye muri Amerika ibijyanye na Saliem kandi benshi muri bo bamuvuzeho cyane ko ari intangarugero ku bizera benshi.

Emma yamuhamagaye ku nshuro ya kabiri amubwira ko ashaka ko bagirana umubano uzatuma bashyingirwa.

Uyu yamubwiriye kuri telefoni ati “Ufite umukunzi? Kubera ko, ndagushaka mu buzima bwanjye."

Saliem(umugore) yagize ati: “Iki cyari icyemezo cy’ubuzima bwanjye bwose kandi nkeneye igihe cyo kubisengera. Yari yanyoherereje ubutumire bw’inshuti binyuze kuri Messenger kandi kubera ko twari dufite inshuti nyinshi dusangiye, nemeye ubutumire.

Yanteye kumva ko muzi cyane kuko yari umuntu wigirira icyizere. Numvaga nishimiye kuvugana na we kandi ku nshuro ya kabiri, numvaga afite gahunda."

Nyuma y’ibyumweru bitatu, yemeye icyifuzo cye kuko buri gihe yasengaga asaba Imana umugabo wubaha Imana, bahuje kwizera.

Amezi atandatu mu rukundo, Emma yasuye Saliem. Yamuvanye ku kibuga cy’indege kandi bwari bwo bwa mbere ageze muri Uganda.

Emma yagize ati “Nari nsekeje kuri telefone, ariko nari mpangayitse ubwo amaherezo twahuraga. Sinari nzi uko azanyakira. Yasaga nk’uwabikomeje kandi sinashoboraga gukeka icyari mu mitekerereze ye. Icyakora naramumenyereye nyuma y’iminsi mike kandi ndamukunda cyane."

Muri mutarama 2018 ni bwo uyu mukobwa yabwiye ababyeyi be ko yabonye umukunzi bateganya kurushinga ndetse imiryango yombi yarabyemeye barashyingiranwa.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye byihuse muri Werurwe 2020 nyuma y’aho bari bamenye ko se w’umukobwa yari arwaye kandi akeneye kubona ubukwe bwabo.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye muri Uganda nubwo umusore akomoka muri Eritrea kandi bishimiye ko bashyigikiwe n’inshuti n’imiryango.