Abanye-Gongo bongeye gukora imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana u Rwanda banasaba Putin Kubatabara

Abanye-Gongo bongeye gukora imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana u Rwanda banasaba Putin Kubatabara

Oct 31,2022

Mu myigaragambyo bakoze uyu munsi mu mujyi wa Goma, Abanyekongo bari bafite amasahusho ya Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya aho bamusabye ko yaza kubakiza inyeshyamba za M23.

Aba banyecongo bamusabye ko yakoresha ingufu za gisirikare akabafasha guha isomo izi nyeshyamba zikomeje kwigarura ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu ndirimbo baririmbaga, batangaje ko batagikeneye na gato Leta zunze ubumwe za Amerika ko uhubwo Putin yaza akababera umuvunyi.

Mu mashusho atandukanye yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, abigaragambya bumvikanye baririmba indirimbo zamagana abanyarwanda muri DR Congo, na leta y’u Rwanda.

Kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukwakira 2022, aba banyekongo bazindukiye mu mihanda bitwaje amahiri, amashami y’ibiti, imihoro n’ibyapa byanditseho amagambo y’urwango ku Rwanda n’abayobozi bakuru barwo ari nako bari bafite n’ibiriho Vladmir Putin.

Abateguye iyi myigaragambyo bavuga ko igamije amahoro, abayitabiriye baturutse mu duce twa Majengo, Buhene, Katindo, Mapendo Mikeno, Bujovu bateraniye kuri Rond Point mu Birere mbere yo kwerekeza kuri bariyeri nto, ku mupaka n’u Rwanda.

Aba bagerageje kwambuka umupaka w’u Rwanda banyuze kuri bariyeri nto bahagarikwa n’abapolisi ba Congo basutswe ku mupaka kuri uyu wa mbere.

Indi mbaga nyamwinshi y’abigaragambya bitwaje inkoni, imisaraba n’amashami y’ibiti berekeje ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Congo bakomwa mu nkokora n’igipolisi cyabateye ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo kubatatanya.

Aba nabo bari babukereye bavuga ko bashaka kwigarurira Gisenyi ikomekwa kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.