Byinshi ku mucakara w'umwirabura, Fuller wari umuhanga cyane mu mibare kugeza ubwo ahabwa akabyiniriro ka 'Virginia Calculator'

Byinshi ku mucakara w'umwirabura, Fuller wari umuhanga cyane mu mibare kugeza ubwo ahabwa akabyiniriro ka 'Virginia Calculator'

Oct 29,2022

Inkuru dukesha urubuga Black Past ivuga umuhanga mu mibare utagarukwaho cyane wari umwirabura, Thomas Fuller yamenyekanye ku izina rya Virginia Calculator.

Fuller yavutse mu mwaka wa 1710 ahambukirizwaga abacakara muri Liberia mu bice byo mu burengerazuba bwa Afurika. Hari mu bwami bwa Dahomey, uyu munsi ni muri Benin.

Ubwo abakoloni bari baje gutwara abirabura kumugabane w'Afurika, Fuller yarashimuswe, avanwa ku butaka bw'iwabo, acuruzwa nk'umucakara, ajyanwa ku mugabane wa Amerika wakoronizwaga.

Fuller wajyanywe afite imyaka 14 y'amavuko mu mwaka w'1724. nubwo yafatwaga nk'utarize kubera ko atashoboraga gusoma no kwandika mu rurimi rw'Icyongereza, yagaragaje impano yari ikomeye mu gukora ibibazo by'imibare yifashishije umutwe.

Abahinzi bo muri Virginia y'amajyaruguru, Presley na Elizabeth baramutwaye, bamujyana mu mirima yabo ngo ajye abafasha mu kuyicunga.

Muri ako kazi yakoraga mu mirima nk'umucakara, yakomeje kwiga kubara. Bivugwa ko yatangiye kwiyigisha kubara akiri umwana muto ubwo yari akiri muri Afurika y'iburengerazuba.

Ubwo yari muri Amerika, aho abacakara batahabwaga uburenganzira bwo kwiga gusoma no kwandika, yagaragaje ubwenge buhambaye. Ibi byagaragaye ubwo yabaraga ubwoya bwabaga buri ku murizo w'inka, cyangwa akabara imbuto z'ingano,cyangwa imbuto babaga bagiye gutera.

Mu buryo butatunguranye cyane uwari utunze Fuller nk'umucakara we yishyuwe inshuro nyinshi yanga kumugurisha kuko ubuzima bwe bwasaga nk'aho ari we bushingiyeho bitewe n'ubwenge yari afite.

Mu mwaka w'1780 ubwo Fuller yari afite imyaka 70, umushoramari wo muri Pennsylvania ari kumwe n'inshuti ze bumvise ubuhanga n'ubwenge butari busanzwe bwa Fuller, bahise berekeza muri Alexandria guhura na we.

Mu matsiko menshi bari bafite, bamubajije ibibazo bike. Muri ibyo bagize bati "Umwaka umwe n'igice ugizwe n'amasegonda angahe? Umugabo umaze imyaka 70, iminsi 17 n'amasaha 12 yabayeho amasegonda angahe mu buzima bwe?" Mu gusubiza, yababwiye ko ari 47,304,000 na 2,210,500,800 kandi byombi yabisubije mu gihe kitarenze iminota ibiri.

Bakomeje kumubaza ibibazo bitandukanye mu rwego rwo kumugerageza, akabisubiza. Ubwo bari bamaze kubona ubuhanga bwa Fuller, bagiye gutanga ubuhamya ku kigo cyitwa Abolitionist society of Pennsylvania.

Fuller yapfiriye aho yakoraga mu mirima yo muri Virginia hafi na Alexandria. Yari afite imyaka 80.