Bamwe mu muryango wa Museveni batangiye kumutambamira bamubuza kwiyamamariza indi manda

Bamwe mu muryango wa Museveni batangiye kumutambamira bamubuza kwiyamamariza indi manda

Oct 29,2022

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangiye kwitambikwa na bamwe mu bantu ba hafi ye ndetse 'abo mu muryango we badashyigikiye ko yazongera kwiyamamariza kuyobora Uganda mu 2026.

Museveni w'imyaka 78 y'amavuko, ni Perezida wa Uganda kuva mu 1986.

Uyu mukambwe yatangiye guca amarenga y'uko ashobora kuzongera kwiyamamariza kuyobora Uganda, gusa hari bamwe mu bo mu muryango we badashyigikiye ko yakwiyamamariza indi manda; bakamusaba ko yajya mu kiruhuko.

Umwe mu bo mu muryango we waganiriye na ChimpReports yagize ati: "Si uko tudafitiye icyizere ubuyobozi bwe, ariko kuba yarakoreye igihugu 'umutima we wose mu myaka 40 byerekana ko atari gusubira ibwana. Icyo umuryango wose uhurizaho ni uko Mzee yareka abagifite amaraso ya gisore bakamusimbura cyangwa abo bavanye mu ishyamba."

Uyu utifuje ko amazina ye atangazwa yunzemo ati: "Turanatekereza ko abantu ba hafi ya Mzee [Museveni] bifuza ko yakomeza kugira ngo bakomeze kumuriraho."

Kugeza ubu Museveni ugisigaje imyaka itatu kuri Manda yatorewe ntacyo aratangaza ku mugaragaro kuri gahunda ye yo muri 2026, ndetse ntibinazwi niba azemera gucishwa bugufi n'igitutu abo mu muryango we batangiye kumushyiraho.

Uwatanze amakuru cyakora cyo yavuze ko nk'umuryango bifuza ko Perezida Museveni yabona umwanya wo kwita ku birebana n'ubuzima bwe bwite, bijyanye no kuba kuva mu 1970 yari ahugiye mu ntambara yo kubohora Uganda ndetse no kuyobora iki gihugu.

Kuri ubu abayobozi begereye Perezida Museveni bavuga ko acyifuza gukomeza kuyobora Uganda, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga yatangiye. Iyi irimo gushyigikira ukwihuza kw'ibihugu bigize East African Community, kubaka ubukungu bwa Uganda bushingiye ku nganda n'iyindi.

Cyakora cyo amakuru avuga ko abagize umuryango we bahagaze ku cyemezo cy'uko undi wese waza yaza agashyira mu bikorwa iriya mishinga.

Abo mu muryango wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni bakomeje kumusaba ko yava ku butegetsi, mu gihe hashize igihe hari amakuru avuga ko Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu we ari we ushobora kumusimbura ku butegetsi.

Ni icyifuzo Muhoozi na we amaze imyaka ibarirwa muri itanu agaragaza ko anyotewe na cyo.

Mu butumwa uyu musirikare aheruka kunyuza kuri Twitter ye, yagaragaje ko agomba kuba Perezida wa Uganda nk'impano ikomeye kuri nyina umubyara utarahwemye kumuba hafi.

Ni nyina (Janet Museveni) bivugwa ko ashyigikiye ko Muhoozi yasimbura se ku butegetsi; binajyanye no kuba aza mu b'imbere bafite ijambo rikomeye muri uriya muryango.

Mu gihe Perezida Museveni yaba atiyamamarije kuyobora Uganda mu myaka itatu iri imbere; byitezwe ko umuhungu we yahatana mu matora karahabutaka 'abarimo Col Dr. Kiiza Besigye cyo kimwe na Bobi Wine.

Umwe mu bantu ba hafi ya Perezida Museveni cyakora cyo wavuganye na ChimpReports, yayibwiye ko uriya mukambwe ari we mukandida mwiza wo gutsinda abatavuga rumwe 'ubutegetsi bwe mu matora, n'ubwo hari abavuga ko bene ibyo bitekerezo bishaje.

Aba bavuga ko ishyaka NRM rikwiye gutekereza uko ryabaho nyuma ya Museveni; bityo hagatangira gutegurwa umusimbura we hakiri kare.