Rwamagana: Umwana w'umukobwa wimyaka 17 wari urwaye indwara y'amayobera yitabye Imana

Rwamagana: Umwana w'umukobwa wimyaka 17 wari urwaye indwara y'amayobera yitabye Imana

Oct 27,2022

Umwana uherutse gutabarizwa n'umubyeyi we, yapfuye ku mugoroba wo kuwa Kabiri Tariki ya 25 Ukwakira 2022.

Mu masaha ya Saa kumi ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 25 Ukwakira 2022, ni bwo uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 17 witwaga Murekatete July yapfuye kubera uburwayi umubyeyi we aherutse kuvuga ko bwababereye amayobera.

Tariki ya 14 Nzeri 2022, umubyeyi witwa Umutoni Jeanine yari aherutse gutangaza ko umuryango we n'abana be batatu barimo ufite uburwayi bwabaye amayobera babayeho mu buzima bugoye.

Avuga ko bagiye mu mudugudu wa Karuzigura mu kagari ka Ntunga, umurenge wa Mwulire kuko yananiwe kubona amafaranga yo gukodesha inzu no kubona ibyo gutungisha abana be arera wenyine kuko amaze imyaka 10 atandukanye na se utuye mu karere Ka Kayonza kubera amakimbirane. 

Uwo mubyeyi yagaragaje ko kubera kwita ku mukobwa we atabasha kujya gushakisha amafaranga yo gukemura ibibazo by'imibereho byugarije umuryango we.

Umwana w'umukobwa ufite imyaka 17 yafashwe n'uburwayi babanje gukeka ko arwaye imitsi ariko uburwayi bwahinduye isura ku buryo ukuguru kwabyimbye cyane. 

Umutoni yakomeje avuga ko abaganga baramusuzumye babura uburwayi  ariyo mpamvu uburwayi bwe bavuga ko bwababereye amayobera.

Amakuru dukesha umwe mu baturanyi ba nyina w'uwo mwana, ni uko kuwa Gatatu Tariki ya 26 Ukwakira 2022 babifashijwemo n'abagiraneza biyemeje kumufasha ubwo bamenyaga uburwayi bw'uwo mwana binyuze mu itangazamakuru.

Umurambo w'uwo mwana wajyanwe aho se atuye mu karere Kayonza ari na ho uwo murambo  washyinguwe ku gicamunsi cy'uwo munsi.

Murekatete July yavutse mu mwaka wa 2005, yari umwana w'imfura mu bana batatu. 

Umutoni Jeanine yabyaranye n'umugabo bamaze igihe batabana kubera amakimbirane yatumye uwo mubyeyi ava mu karere ka Kayonza akajya gutura mu karere ka Rwamagana.

Yitabye Imana azize uburwayi bw'amayobera

Yari amaze imyaka ibiri arwaye indwara yayobeye abaganga

Ivomo: Inyarwanda