M23 yarekanye ibya Mfurambi ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR zikorera abaturage

M23 yarekanye ibya Mfurambi ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR zikorera abaturage

Oct 26,2022

Umutwe wa M23 wandikiye Komiseri Mukuru w’urwego rushinzwe uburenganzira bwa Muntu mu muryango w’Abibumbye, umugaragariza amahano ingabo za Leta ya Congo zikora zifatanyije na FDLR.

M23 ivuga ko mu mirwano yubuye ku wa Kane w’icyumweru gishize, ingabo za Leta ya Congo n’imitwe zifatanyije, irimo FDLR, zirasa zikoresheje intwaro zirasa kure, zikica abaturage.

M23 ivuga ko ibisasu biraswa “mu duce igenzura” turimo Tshengerero, Kabindi, Bunagana-Premids-Kibaya, na Ntamugenga bimaza iminsi itanu yikurikiranya.

Ishinja ingabo za Congo kandi kurasa ku butaka bwa Uganda, ahitwa Kibaya.

Igira iti “Uko kurasa kwateye imfu z’abantu, abantu benshi barakomeretse, harimo abagore n’abana, abandi bahunze ingo zabo ku bwinshi berekeza mu bihugu duturanye.”

M23 yagaragaje urutonde rw’abantu batanu bamenyekanye ko bapfuye, barimo uwitwa Ngabara Semasaka w’imyaka 50, akaba ari umugore wasize abana babiri, Gentil Bisige w’imyaka 20, Barageneka Kabutura Lowi, Barageneka Dieudonne, na Ntamamenero Bahunze.

Ingabo za Leta ya Congo, na FDLR, M23 ivuga ko zishyira intwaro zirasa kure ahantu hari ibikorwa remezo, nk’amashuri n’ibitaro mu rwego rwo “kwikingiriza abaturage ngo zirinde ibyo bikoresho by’urugamba”, bigatuma abaturage benshi bashobora kugwa mu mirwano.

Muri iri tangazo M23 isaba Komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri UN, Volker Turk, gukoresha iperereza ryigenga kuri ibi birego.

Inyeshyamba zinavuga ko ingabo za Leta zanze ko hashyirwaho inzira yo gufasha abakomerekeye ku rugamba kujyanwa kwa muganga, bakaba baraheze ahitwa Ntamugenga, izi nyeshyamba ziheruka kwambura ingabo za Leta muri iyi mirwano.

Kuri uyu wa Kabiri hiriwe umutuzo mu duce twa Rubare, Kalegera, Gako, Katale, Biruma, Kazuba, Kanyabusoro na Ntamugenga.

Imirwano yongeye kubura mu mpera z’icyumweru gishize imaze gutuma abaturage babaribwa mu bihumbi 34 bahunga ingo zabo.