Pasiteri yakoreye ikintu gitangaje umugore we nyuma yo kuvugwaho kumuca inyuma - AMAFOTO

Pasiteri yakoreye ikintu gitangaje umugore we nyuma yo kuvugwaho kumuca inyuma - AMAFOTO

Oct 26,2022

Pasiteri wo muri Tanzaniya, Emmanuel Andrew Mgaya, uzwi cyane ku izina rya Masanja Mkandamizaji, yaguriye umugore we, Monica, imodoka nshya ku isabukuru ye.

Uyu mupasiteri yashyize hanze amafoto aha imfunguzo z’imodoka uyu mugore we.

Uyu mugore amarira y’ibyishimo yahise yisuka arahogora.

Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bike uyu mugore we ashinjwe gusambana n’umunyamabanga we.

Uyu mugabo yarahiriye gukomera ku mugore we nubwo ashinjwa kumuca inyuma.

Masanja yavuze ko atabona undi mugore uruta uyu we kubera ko ngo ari umudamu mwiza, yongeraho ko ikintu cyashobora kubatandukanya ari urupfu.

Pasiteri yaguriye imodoka nziza umugore...

Ati “Nigute nshobora gusiga uyu mudamu? Ndamutse nongeye gushaka namuhitamo kandi ndashimira Imana ku bwe. Nagumanye na we mu murimo w’Imana kandi ni mwiza).”

Ibi akaba yarabivuze ubwo yasubizaga ku byo uyu mugore yashinjwaga ko amuca inyuma.