Juvenal uyobora Kiyovu Sport avuga ko gushora mu mupira wo mu Rwanda ari nko guta inoti mu musarani. Dore icyemezo gikomeye yafashe

Juvenal uyobora Kiyovu Sport avuga ko gushora mu mupira wo mu Rwanda ari nko guta inoti mu musarani. Dore icyemezo gikomeye yafashe

Oct 25,2022

Mvukiyehe Juvenal umaze imyaka ibiri ku mwanya wa Perezida wa Kiyovu Sports yashimangiye ko atazaguma mu buyobozi bwayo kuko yatengushywe n'abo mu ikipe ayobora, agereranya gushyira amafaranga mu mupira w'u Rwanda no kuyajugunya mu bwiherero.

Mu mvugo igaragaza kuzinukwa imikorere ya SC Kiyovu ndetse n'umupira wo mu Rwanda, Bwana Mvukiyehe Juvenal yavuze kuri uyu wa kabiri ko asigaje iminsi 37 gusa mu buyobozi bwa Kiyovu Sports kuko ishoramari muri ruhago y'u Rwanda ritamuhiriye.

Mu mpeshyi ya 2020, abafana ba SC Kiyovu bose bari bafite amakuru ko hari umunyemari 'Mvukiyehe Juvenal' wifuza kuyiyobora akayifasha kubaka ubushobozi bwo gutwara ibikombe, by'umwihariko icya Shampiyona iheruka mu 1993.

Bidatinze, Muri Nzeri 2020 habaye inama y'inteko rusange, inatorerwamo Mvukiyehe nka Perezida wa SC Kiyovu ku buryo butavugwaho rumwe, aho bamwe bavugaga ko atemerewe kwiyamamaza kubera igihe yari amaze mu ikipe, ariko abenshi bamwemeza kubera imigabo n'imigambi yari azanye byiyongera ku mafaranga bumvaga afite.

Abayovu batangiye kurota inzozi nshya, bakubita agatoki ku kandi bavuga ko bagiye gutwarira ibikombe kubimara ariko ntibyabahira, guhera mu ntangiriro za manda ya komite iyobowe na Mvukiyehe.

Mu mwaka w'imikino wa 2020-2021, SC Kiyovu yisanze mu makipe 8 yagombaga guhatanira kutajya mu cyiciro cya kabiri, ubwo hakinwaga Shampiyona ngufi yo mu gihe cya Coronavirus ariko abafana bagumana icyizere, bati ''Ni ah'ubutaha.''

Muri 2021-2022 Kiyovu Sports yaje ikanganye mu isura nshya, igura abakinnyi bakomeye nka Bigirimana Abbedy, Emmanuel Okwi n'abandi ariko n'ubundi gutwara igikombe bikomeza kunanirana, kuko APR FC yacyegukanye irusha SC Kiyovu inota rimwe.

Umwaka w'imikino wasoje SC Kiyovu iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona ariko kandi inafitiye amadeni abatoza n'abakinnyi, byatumye Mvukiyehe yisanga asa n'uwirwariza kugira ngo ikipe ikomeze kubaho.

Ku ya 29 Nzeri 2022, Mvukiyehe yavuze ko asezeye ku mwanya wa Perezida wa Kiyovu Sport bitewe n'uko asanga atazabasha kugera ku nshingano yihaye, zo kuyishyiramo ishoramari ryari gutuma inatwara ibikombe idaheruka.

Ku ya 31 Nzeri, Inama y’Ubutegetsi ya Kiyovu Sports yarateranye yizeza Juvenal ko impungenge afite zigiye gushakirwa umuti mu gihe cyihuse, asabwa kwemera gukomeza kuyiyobora.

Kuri uyu wa Kabiri, Mvukiyehe yongeye kuvuga ko atazaguma mu buyobozi bwa Kiyovu Sport, ahamya ko abafana bayo batashyigikiye gahunda ze ndetse avuga ko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ridakora ku buryo bwazana ishoramari muri ruhago.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko abari muri FERWAFA batumva na gato iby'ishoramari muri ruhago, ndetse bitazakunda mu bihe bya vuba akurikije uko abibona.

Avuga ku bafana ba Kiyovu Sports, yagize ati "Abayovu na bo bari kure. Bari kure gute? Wanyumvisha ukuntu ushobora gutsinda Rayon Sports na APR FC ariko uyu munsi ugasaba umufana ngo aze ku mukino, ukaba wababara. Ishoramari muri ruhago riri kure."

Mvukiyehe Juvenal asanga Abayovu nabo bakiri kure

Mvukiyehe yagereranyije gushyira amafaranga mu mupira wo mu Rwanda no kuyajugunya mu bwiherero, ati "Ni nka kwa kundi ushobora gufata amafaranga ukayajugunya mu musarani, umwe wa dumburi wo mu cyaro. Ntabwo uzasubirayo ngo ujye kuyazana."

Bwana Mvukiyehe yasoje avuga ko nta gihinduka ku cyemezo yafashe, yemeza ko mu minsi 37 iri imbere azava ku buyobozi bwa Kiyovu Sport kuko yamaze kubona ko ishoramari mu mupira wo mu Rwanda ridashoboka, kandi Abayovu nabo bakaba baramutereranye.