Yatahiye kuyifotorezaho! Miss Shanitah yahishuye byinshi ku modoka yatsindiye Miss East Africa ikaba yarabaye umugani

Yatahiye kuyifotorezaho! Miss Shanitah yahishuye byinshi ku modoka yatsindiye Miss East Africa ikaba yarabaye umugani

  • Miss Shanitah avuga ko ari imodoka ari amafaranga yari guhembwa byose nta na kimwe yabonye

Oct 25,2022

Umunyana Shanitah wegukanye ikamba rya Miss East Africa mu ijoro ryo ku wa 25 ukuboza 2021 ariko kuva icyo gihe akaba atarahabwa bimwe mu bihembo yemerewe birimo imodoka yo mu bwoko bwa Nissan ihagaze milliyoni 41 Rwf

Ibi Umunyana abivuze nyuma y’iminsi mike agiriye inama abakobwa kwirinda gushukwa n’abategura amarushanwa y’ubwiza kuko icyo baba bagamije ari inyungu zabo bwite.

Mu kiganiro ’Twitter Space’ cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 24 Ukwakira 2022 Shanitah yahakanye amakuru y’uko yaba yaregukanye ikamba abifashijwemo na Jolly, ashimangira kwegukana ikamba kwe byaturutse mu mbaraga nyinshi yakoresheje.

Ati "Yego! Niko abantu benshi batekereza mu marushanwa y’ubwiza. Ariko njye siko byagenze narahatanye nkora ibyo nasabwaga narahatanye nkora ibyo nasabwaga kugirango negukane ririya kamba. Mu nshamake ndumva ari ibyo".

Shanitah avugaka ko ubwo yegukanaga ikamba yemerewe ibihembo birimo imodoka ya Nissan Xtrail 2021 nshya ifite agaciro ka 41$ angana na Millioni 41 Rwf ndetse n’umushahara ungana na $1500 buri kwezi yagombaga guhabwa muri Mutarama 2022 kugeza Ukuboza 2022.

Shanitah yavuze ko ayo mafaranga yagombaga kuyahembwa n’abayobozi b’iri rushanwa barimo Visi Peresident w’iru rushanwa ari we Mutesi Jolly wagombaga kumuha amezi atandatu ya mbere ndetse na Rena ari we Perezida w’iri rushanwa wagombaga kumuha amafaranga y’amezi atandatu ya nyuma.

Uyu mukobwa avuka ko kuri uwo mushahara hagombaga kuvaho 30%y’abategura irushanwa kugeza ubu akaba amaze guhabwa Milliyoni 6,300Frw yishyuwe na Jolly wagombaga kumwishyura amezi atandatu ya mbere ariko Renda wagombaga kumwishyura amafaranga yari asigaye akaba atarayamuha bivuze ko amaze amezi ane adahembwa.

Shanitah avuga ko yagerageje kuvgana na Rena ariko akamubwira ko ari mu bibazo by’ubukungu akwiye gutegereza.

Ku byerekeranye n’imodoka uyu mukobwa avuga ko ayiheruka ubwo yayifotorezagamo kuko na nyuma yo kuyifotorezamo yahise yamburwa imfunguzo zayo.

Avuga ko ubwo yamburwaga urufunguzo rw’imodoka yabibwiye abari bashinzwe umutekano bamubwira ko adakwiye kubihangayikira kuko bari bubyiteho.

Shanitah yavuze icyo gihe babwiwe ko iyo modoka itabasha kwinjira mu Rwanda kubera ko itwarirwa mu kuboko kw’iburyo ariko Rena akamwizeza ko azakora ibishoboka ikinjira.

Miss Shanitah avuga ko yasabwe kugaruka mu Rwanda ariko akizezwa ko imodoka izamugeraho kuva icyo gihe yategereje amaso agahera mu kirere ndetse ko yagerageje uko ashoboye ariko ntibigire icyo bitanga uretse kuba yarakomeje kubeshwa.

Avuga ko uko iminsi yakomeje kwicuma Rena yamusabye ko agaciro k’imodoka kagabanywa agahabwa $31 amubwira ko andi ari ay’imisoro ariko Shanittah akabyanga.

Shanitah yavuze ko yasabye ko yahabwa amafaranga imodoka akayigurira kuko yabonaga kuyohererezwa bikomeje gutwara igihe ariko nabyo ntibigire icyo bitanga.

Yavuze kandi ko yagerageje kubaza uruganda rwa Nissan rukorera muri Tanzaia ko rwaba rwarishyuwe ayo mafaranga ariko rukabihakana icyakora bakavuga ko bishyuwe Millioni 4.5Frw kugira ngo itwarwe ku munsi wa nyuma w’irushanwa hanyuma uwegukana ikamba abone iyo yifotorezamo.

Shanitah yavuze ko Miss Jolly yavugishije inzego zo muri Tanzania ngo zikurikirane Rena ariko akagirwa inama yo kugana inkiko kuko nabo bamuzi nk’umuntu udashobotse.