Mu magambo yuzuye amarangamutima, Madamu Jeanette Kagame yifurije isabukuru nziza Perezida Kagame

Mu magambo yuzuye amarangamutima, Madamu Jeanette Kagame yifurije isabukuru nziza Perezida Kagame

  • Perezida Kagame yizihije isabukuru y'imyaka 65 amaze avutse

Oct 23,2022

Kuri iki cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022 nibwo Umukuru w'Igihugu yizihiza isabukuru ye y'amavuko. Abinyujije kuri Konti ye Instagram, Madamu Jeannette Kagame yifurije Nyakubahwa Perezida Kagame isabukuru y’amavuko, amubwira ko amukunda cyane.

Perezida Kagame wabonye izuba kuri iyi tariki ya 23 Ukwakira, yifurijwe isabukuru y’amavuko n'umufasha we Madamu Jeannette Kagame, amubwira ko amukunda cyane ndetse amwifuriza gukomeza gutera imbere buri mwaka bari kumwe.

Nk'uko yabyanditse mu rurimi ry'icyongereza, Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Happy Birthday to my honey! Life with you just keeps getting better every year. You always make me proud. I love you". Mu rurimi rw'Ikinyarwanda ugenekereje,  yagize ati: “Isabukuru nziza ku mukunzi wanjye!  Ubuzima hamwe nawe bukomeza kuba bwiza cyane buri mwaka. Iteka untera ishema. Ndagukunda".

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, yabonye izuba tariki 23 Ukwakira 1957. Ari kwizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 65. 

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bakuru b'ibihugu beza kandi bishimiwe ku isi.

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame ku Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, H.E Paul Kagame kuri uyu munsi w'isabukuru ye y'amavuko.