Mu Rwenya rwinshi Shaddyboo yanenze cyane uwamushushanyije mu isura isekeje kandi itangaje - IFOTO

Mu Rwenya rwinshi Shaddyboo yanenze cyane uwamushushanyije mu isura isekeje kandi itangaje - IFOTO

Oct 22,2022

Umunyamideli Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yanenze uwamushuhayije akamuha isura isekeje kandi itangaje.

Hamaze iminsi hacicikana ibishushanyo bya bamwe mu byamamare nyarwanda, nka Anita Pendo na Kasuku Media Jay Squeezer.

Ni ibishushanyo bitangaje kuko uwashushanyije ibi byamamare, yabihaye amasura atangaje.

Kuri uyu wa Kane, Shadia Mbabazi wamamaye nka Shaddyboo na we yagaragaje ifoto y’uwamushushanyije, gusa anenga uburyo yamugaragaje.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye buherekejwe n’amafoto abiri yafatanyije agizwe n’iye bwite ndetse n’icyo gishushanyo, Shaddyboo yagaye uwo muntu wamushushanyije.

Iyo ni yo foto itangaje yakozwe n'uwiyita Sir. Kwizera:

Na satani izamwihakana!Shaddyboo yanenze...Shaddyboo yagize ati “Uyu muntu wakoze ibi na satani izamwihakana.”

Bamwe mu batanzeho ibitekerezo, bagiye bashyiramo urwenya, aho nk’uwitwa Gisa w’i Rwanda yagize ati “Simbona Iyo yashushanyije irusha Ubwiza Original.”

Uwitwa Ntamikino na we ati “Cyakoza afite impano ahubwo uwaba afite contact z’iwe amundangire nteze impano ye imbere.”

Shaddyboo ni umwe mu banyamideli bakurikirwa na benshi hano mu Rwanda kubera amafoto n’amashusho akunze gusangiza abamukurikira ku mbugankoranyambagaakoresha.