Alliance Isimbi yahishuye uwubatse inzu ye iri kuvugisha benshi mu mugi wa Kigali Ndetse N'akayabo Yatwaye - AMAFOTO

Alliance Isimbi yahishuye uwubatse inzu ye iri kuvugisha benshi mu mugi wa Kigali Ndetse N'akayabo Yatwaye - AMAFOTO

  • Alliance Isimbi yashimiye Musaza we wubatse inzu ye

  • Inzu ya Alliance Isimbi yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 500RWF

Oct 21,2022

Umukinnyi wa Filime Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool yahishuye uwubatse inzu ye ikomeje kuvugisha benshi anamushimira byimazeyo kuba yaratumye agera ku nzozi ze.

Ku munzi w’ejo kumbugankoranyambaga ndetse no mu binyamakuru bitandikanye hacicikanye amafoto agaragaza inzu Alliah Cool yujuje mu Mujyi wa Kigali igikomeje kuvugisha benshi.

Iyi nzu yise Alliah Villa, yuzuye itwaye arenga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda ikaba ifite na Piscine ya yo yanditsemo izina ry’uyu mukinnyi wa filime rya Alliah Cool.

Imirimo yose yo kubaka iyo nzu yatangiwe ndetse inagezwa ku musozo na musaza we, akaba bucura bw’iwabo w’umwubatsi, Eng. Sagamba Benefice.

Alliah abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye uyu musore watumye inzozi ze ziba impamo.

Ati “ku muvandimwe wanjye Sagamba Benefice bucura bwa mama, Injiniyeri (Engineer) muto mu mujyi arikouifite ibitekerezo bihambaye, wakoze akazi keza, watumye inzozi zanjye ziba impamo, warakoze Imana iguhe umugisha.”

Yanashimiye kandi inshuti ze magara zirimo Bond, Douce na Olivier.

Uyu mukobwa waguye umwuga we wo gukina filime aho yinjiye no mu isoko rya Nigeria akaba yaranagizwe Ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, yubatse iyi nzu mu buryo bw’ibanga ndetse amkuru avuga ko agiye kumara ibyumweru bibiri ayimukiyemo.

Ni inzu ibereye ijisho ubona ko yubakanwe ubuhanga: