Mu mazi, mu buriri bahora basa n'abatera akabariro: Reba amafoto atangaje ya Zari n'umukunzi we

Mu mazi, mu buriri bahora basa n'abatera akabariro: Reba amafoto atangaje ya Zari n'umukunzi we

  • Amafoto ya Zari n'umukunzi we akomeje kuratira isi yose

  • Zari akomeje kuryoshya urukundo n'umukunzi we

Oct 21,2022

Zari Hassan ari kugirana ibihe byiza n’umukunzi we Shakib bamaranye iminsi nk'uko babisangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu bututumwa bukurikirwa n’amafoto Zari yasangije abamukurikira ataka umukunzi we, yagize ati: ”Umucyo w’umubiri wawe uranganiriza.”

Shakib na we adatinze yerekanye ko anyurwa kandi yamaze kwakira uwo bahuye bagahuza muri ibi bihe ati:”Imitima ibiri yabaye umwe.”

Aya magambo bigaragara ko yanyuze cyane Zari wahise amusubiza akoresheje imitima.

Uretse kandi ariko hari n’amashusho bashyize hanze agaragaza ibihe byiza bakomeje kugirana.

Muri aya mashusho aba bombi bagaragara barinzwe cyane ubundi bari mu bwato batembera mu mazi magari.

Hari n'aho bagaragara mu ijoro basangira ubundi bicaye ahantu heza. Hari n'aho baba bari mu buriri ubona ko biteguye igikorwa cy'abakuze, ahandi bari mu mazi basa n'abari gutera akabariro.

https://www.instagram.com/tv/Cj-D8UvjrPl/?utm_source=ig_web_copy_link

Hari n'aho kandi Zari agaragara akabakaba umukunzi we ugaragara basomana byimbitse anamusoma ku kibuno.

Urukundo rw'aba bombi rumaze iminsi, rukaba ariko rukunda kugaruka.

Mu mashusho uko Zari na Shakib bishimanye

Zari yambaye ku ijosi umukufe uriho izina ry'umukunzi we Koko imyaka ni imibare!

Zari n'umukunzi arusha imyaka igera ku 10 baranezerewe

 

Basangije ababakunda n'ibihe byo mu buriri

Baba baganira nk'abana bato bagikundana

Basangira mbere iby'umugoroba.