Umwarimu yihanije ababyeyi bamunenze imyambarire bavuga ko idakwiye - AMAFOTO

Umwarimu yihanije ababyeyi bamunenze imyambarire bavuga ko idakwiye - AMAFOTO

Oct 21,2022

Umwarimukazi yamaganwe na benshi kubera kwambara imyenda bivugwa ko idakwiye ku ishuri gusa we yababwiye ko atitaye ku byo ababyeyi batekereza.

Buhle Menziwa yavuze ko akunze gushimwa n’abanyeshuri ndetse ko nta muntu ku ishuri wigeze yinubira imyambarire ye.

Uyu mwarimukazi wo muri Afrika yepfo yagiye ahagaragara muri 2019 ubwo amafoto y’imyambarire ye yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga.

Menziwa yahuye n’ikibazo cyo kwamaganwa nyuma y’uko abantu bavuze ko yambara imyenda idakwiriye ku ishuri.

Menziwa muri 2019 yagize ati "Numva naraciriwe urubanza k’uwo ndi we. Iyo usomye ibitekerezo bimwe wumva abantu bamwe barangiriye ishyari hanyuma abagabo bakangirira irari gusa - bifuza kugira umukobwa bakundana umeze nkanjye cyangwa bifuza umugore usa nkanjye " .

Uyu mugore ntabwo yigeze ahindura imyambarire ye kuko hari amashusho aherutse gushyirwa kuri Instagram yerekana uyu mwarimukazi ari mu ishuri yambaye ipantaro imufashe cyane.

Uyu mugore bivugwa ko afite inzu icuruza imyenda,yashinjwe n’umwe mu bantu ko aba yigisha abanyeshuri kwandagaza imibiri yabo.

Menziwa yaramusubije ati "Wibagiwe ikintu kimwe ko ntigisha abana bo mu kigero cyawe; ntabwo nigisha abantu afite imyaka 25, 26 kugeza 40.Abana banjye ni bato, ntabwo bafite ibitekerezo bigoramye nkibyo ufite. Hagararika. "

Menziwa akomeje kwibasirwa n’abantu benshi batishimira uko yambara ku ishuri gusa we aracyavuga ko abanyeshuri be babimushimira.

Afurika y’Epfo ntabwo yivanga mu myambarire y’abarimu kandi yabahaye bwo guhitamo imyambarire ikwiye.