Abarimu n'abanganga ntibishimiye icyemezo cyo gukatwa amafaranga yo gutera inkunga Rwamagana City FC

Abarimu n'abanganga ntibishimiye icyemezo cyo gukatwa amafaranga yo gutera inkunga Rwamagana City FC

  • Akarere ka Rwamagana kasabye abarimu n'abaganga 1% by'umushahara wabo ngo batere inkunga Rwamagana City FC

  • Abarimu n'abaganga ntibakozwa ibyo gutera inkunga Rwamagana City FC

Oct 21,2022

Abarimu bo mu Karere ka Rwamagana n’abaganga bagaragaje ko batishimiye ibyo ubuyobozi bw’akarere bwabasabye byo gukatwa umushahara wabo angana na 1% yo gutera inkunga ikipe y’umupira w’amaguru ya Rwamagana City FC.

Bamwe muri aba bakozi bandikiye itangazamakuru basaba gukorerwa ubuvugizi nyuma yo kohererezwa inzandiko zibasaba kwemera gukatwa amafaranga angana na 1% kugira ngo akoreshwe mu gushyigikira Ikipe ya Rwamagana City ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.

Umwe mu barimu bigisha mu Murenge wa Mwulire yabwiye IGIHE ko babazaniye intonde kugira ngo biyandike batangire gutanga 1% ku mushahara wabo agasanga ari amafaranga menshi akwiriye kugabanywa.

Ati “Batubwiye ko tugomba kubyuzuza, utabyujuje ngo bizamugiraho ingaruka mu guhembwa. Babitubwiriye mu nama twari twagiyemo ku murenge.”

Yakomeje agira ati “Nonese kwishyura amafaranga 1% ikipe izahoraho igihe cyose? 1% ni amafaranga menshi wenda yagabanuka cyangwa se bakaturekera uburenganzira bwacu umuntu akayatanga nk’umugabane nabwo batuganirije neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyirabihogo Jeanne d’Arc, yabwiye IGIHE ko iki cyemezo kimaze kuganirizwa abakozi b’Akarere abarimu n’abaganga batari bagerwaho.

Yagize ati “Twaganiriye n’abakozi b’Akarere tujya inama uburyo twashyigikira ikipe yacu kugira ngo irusheho gutera imbere twemeranya ko tuzatanga 1% ku mushahara. Kuyishyigikira nta gahato karimo bizakorwa n’ubishaka, cyane ko umushahara w’umuntu ari ntavogerwa akaba ariyo mpamvu agomba kubyiyemerera ubwe akabisinyira.”

Yakomeje avuga ko ikindi ari uko “Twabiganiriye n’abakozi bo ku Karere hatarimo abarimu n’abaganga, iki cyiciro twari tutarakigeraho, na cyo ngo tubiganireho.”