Ukraine: Bakoreye ubukwe ku rugamba. Umugore ni mudahusha naho umugabo nawe ni umusirikare - AMAFOTO

Ukraine: Bakoreye ubukwe ku rugamba. Umugore ni mudahusha naho umugabo nawe ni umusirikare - AMAFOTO

Oct 19,2022

Umukobwa usanzwe ari mudahusha wa Ukraine uzwi nka ’Joan of Arc wa Ukraine" yashyingiranwe n’umugabo we bari ku rugamba bahanganyemo n’Uburusiya.

Sniper uzwi cyane, Evgenia Emerald, ufite imyaka 31, yasangije “ubukwe bwe butunganye” abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yongeraho ko “havutse umuryango mushya wo gukunda igihugu”.

Ubukwe bwe bwabaye ku munsi w’ikiruhuko rusange kizwi ku izina rya "Defender’s Day"cyabaye muri wikendi kandi aba ari umunsi udasanzwe muri Ukraine wo guha icyubahiro abahoze mu gisirikare cya Ukraine.

Aba bashyingiranywe bari ku murongo w’imbere ku rugamba mu karere ka Kharkiv, batangiye kuva igitero cy’Uburusiya cyatangira muri Gashyantare.

Aba bashakanye bahuye bwa mbere nyuma gato yuko Putin agabye igitero simusiga, Emerald atangaza ko bemeranyije kubana muri Kanama nyuma y’amezi make bahuye.

Uyu mugore yanditse kuri Instagram,ati: “Uyu munsi nabaye umugore w’umusirikare.

"Byabereye ku rugamba… Sinshoboraga kwiyumvisha ubukwe bwiza nk’ubu!

wumva ko buri munsi ushobora kuba uwa nyuma kandi ntidushaka guhagarika ubuzima.

Ni umunsi udasanzwe - ibiruhuko byyinshi. Ndashaka gushimira abasirikare bose. Icyubahiro ku ntwari!

Nishimiye umukunzi wanjye kuko uyu munsi ni isabukuru ye. Ubu ntazigera yibagirwa isabukuru y’ubukwe bwe. ”