Namwambuye ubusugi ndamuhemukira nanjye anyambura umugisha ntazigera mbona - UBUHAMYA

Namwambuye ubusugi ndamuhemukira nanjye anyambura umugisha ntazigera mbona - UBUHAMYA

Oct 19,2022

Umukunzi wa Iwacumarket yaratwandikiye atugezaho ubuhamya bwe kugiringo tubusangize abadukurikira kuko yumva ko hari benshi bwagirira akamaro.

Yateruye agira ati:

Sinari nkwiye kuvuga ibi kuko ari ubugwari nagize ubwo nari umusore ariko nsanze ngomba kubisangiza abandi kuko nkeka ko byabagirira akamaro ntibazamere nka njye. Mu by'ukuri ni inkuru ndende ariko ndagerageza kuyihina kugirango ntarambirana.

Kera nkiri umusore nakundanye n'umukobwa nk'uko bisanzwe ku basore. Mu by'ukuri nari nkiri muto ku buryo ntari nagatekereza kubyo gushinga urugo. Byari ibya gisore nyine gusa umukobwa we yari akomeje ndetse yankunze urukundo ruzira uburyarya kandi aranyizera bihagije kugeza amfunduriye agaseke k'ubukumi bwe.

Kuri njye nta gitangaje nabibonagamo numvaga ari ukwiryohereza gusa.

Byose bytangiye kuba bibi ubwo namuteraga inda

Umunsi umwe yaje kundeba nzi ko ari ibisanzwe maze nza gutungurwa no kumva ambwiye ko namuteye inda. Mu by'ukuri numvise ari nk'isi inguyeho kuko sinari narigeze mbiteganya na rimwe, sinari niteguye kubana na we kuko numvaga urukundo mukunda atari urwo kubana. 

Ikibabaje ni uko we atari ko yabibonaga kuko we yari yaramaze kumva ko tuzabana ndetse nkurikije uburyo yambwiyemo ko atwite inda yanjye yishimye nta kabuza ko yumvaga ibintu bigiye kugenda neza kurushaho.

Nabuze icyo mubwira gusa mubwira ko ntiteguye uwo mwana ndetse ko bibaye byiza yayikuramo. Byaramubabaje cyane ambwira ko atigeze amenya ko ndi umugome bigeza aho ndetse ansezeraho ambwira ko iyo aza kumenya uwo ndi we atari gukundana na njye bityo ko nibagirwa ibyo twaciyemo byose n'uwo mwana arimo.

Muri uwo mwanya abimbwira numvise nshubijwe, kuko numvaga n'ubundi ngiye kumwicaho ntituzongere gukururana none yari abyikoreye. Ari wowe si ko wabitekereza?

Yahise ataha ababaye cyane bivanze n'umujinya ku buryo nanjye kuva uwo munsi natinye kongera kumuhamagara cyangwa kumuvugisha. Mu ntangiro nibwiraga ko hari igihe azankenera ku by'umwana akampamagara cyangwa akaza kunshaka ariko kuva uwo munsi ntiyongeye kumvugisha.

Naje kubona ko nibeshye hashize imyaka 10

Hashize imyaka 3 ntandukanye na we naje gushakana n'undi mukobwa ndetse iby'uwa mbere rwose nasaga n'uwabyibagiwe burundu. Twakoze ubukwe bwiza dutangira urugo nk'abandi bose.

Nyuma y'umwaka umugore wanjye yaje gutwara inda ivamo, n'iya kabiri ayitwaye biba uko. Nari ntaratakaza ikizere kugeza ubwo nje kurwara ndaremba cyane nyuma baza kumbaga ndakira ariko nkurizamo ubumuga bwo kugira intanga nke ku buryo ntatera inda. 

Nagerageje uburyo bwose nabwiwe n'abaganga ngo nzongera ariko byaranze. Nyuma yo kubona ibimbayeho naratekereje numva ko ibyo biri kumbaho bishobora kuba bifitanye isano n'ubuhemu nakoreye umukobwa nateye inda ndetse n'umwana wanjye ntigeze menya cyangwa ngo mufashe.

Nahise mfata umwanzuro wo kumushakisha ngo menye amakuru ye ndetse n'ay'umwana wanjye gusa ubu maze imyaka 3 yose mushakisha nabuze irengero rye.

Kuri ubu nta kizere cyo kubyara mfite, sinzi niba uwo mukobwa yarabyaye ndetse niba yaranabyaye sinizeye kuzabona umwana wanjye ari nawe wari umugisha wanjye kwitwa Papa.

Ndagira inama abasore yo kudakinisha abakobwa noneho byongeyeho kubatera inda kandi badateganya kubana na bo kuko ari ubuhemu bukomeye kandi ko ushobora kubikuramo umuvumo ukomeye. Gerageza kuba indahemuka bizagufasha.

Gusa na mwe bakobwa muge mugerageza gufasha abasore mureke kwirekura igihe kitaragera kuko nubwo mbabaye sinzi uko uyu mukobwa abayeho kandi agahinda yagize wenda ntiyari kukagira iyo tutagera kure bigeze hariya.

Murakoze Imana Ikomeze kubayobora