Dore ibimenyetso byaguhamiriza ko umukunzi wawe ari wowe yaremewe kandi ko nimuramuka mubanye muzagira urugo rutemba amata n'ubuki

Dore ibimenyetso byaguhamiriza ko umukunzi wawe ari wowe yaremewe kandi ko nimuramuka mubanye muzagira urugo rutemba amata n'ubuki

Oct 18,2022

Benshi muri twe twizerako haba hari umuntu runaka waremewe kuzaba kuzabana na twe akatwuzuza, mbese muri make umuntu rukumbi uzaba uwa mbere kuri twe.

Gusa ikibazo kenshi kibazwa ni: Ese haba hari ibimenyetso umuntu yagenderaho igihe ashakisha uwamuremewe byatuma amenya ko yamubonye bidasubirwaho?

Igisubizo ni yego. Dore ibimenyetso 9 byakwereka ko wabonye uwakuremewe nawe ukamuremerwa:

1. Ntawumva ko akeneye guhindura undi

Ku isi nta ntungane ibaho. Niba umukunzi wawe yamaze kumenya imico yawe mibi, imyitwarire idahwitse ariko akakunambaho kandi ukabona adashishikajwe no kuguhindura menya ko uwo ari uwawe. Kuri we ibyishimo bye ni ukuba ari kumwe na we. 

Aha ni hahandi ushobora no gukosereza umuntu akaba ari we usanga ahendahenda kugira ngo mudashwana cyangwa se ntabigire birebere kuko kuri we icy'ingenzi ari uko mukundana.

Hari abantu bamwe babona ibi maze ntamenye ko ari urukundo ahubwo bakibwira ko abakunzi babo ari injiji cyangwa babuze aho bajye maze aho kurushaho kubakunda ugasanga basa n'ababahima cyangwa abagambirira kubabaza. Ugasanga umusore cyangwa umukobwa aravuga ngo: "Reka kariya kanyikururaho kandi nakeretse ko ntagakunda ntikumva...."

Uramenye ntuzakore iryo kosa.

2. Gukundana byonyine bituma wumva muri wowe ushaka kuba mwiza kurushaho kubera we atari uko abigusabye cyangwa aguhatirije.

3. Munezezwa no gusangira byose byaba ibyiza n'ibibi.

Niba utabangamirwa no kumubwira ibyiza cyangwa ibibi byakubayeho, ukamutumira mu byishimo byawe mbese ukamwisanzuraho kandi nawe bikaba uko menya ko uwo ari igice cyawe washakaga.

4. Ntawirukanswa n'urukundo

Akenshi hari ubwo abantu baba bakundana ariko ugasanga ntibimeze neza. Maze ugahora wibaza ko byagenda neza ari uko wenda: ubonye akazi keza, uhinduye aho wari utuye(umugi, inzu), mwaba mukunda ibintu bimwe, waba ubonye amafaranga meshi...

Mbese wumva hari ikibura kugirango umubano wanyu ugende neza. Niba ibi ntabihari mu rukundo rwanyu, ukaba wumva ntacyo ubuze ngo mukomeze gukundana menya ko uwo ari we we.

5. Imiryango n'incuti barabishimiye

6. Murizerana kandi buri wese yumva mugenzi we

Niba wizera umukunzi wawe kugeza aho wumva ko udahangayikishijwe n'uko yaguhemukira kandi ukaba udatinya kumubwira akakuri ku mutima kuko uzi neza ko ari bukumve, aha umukunzi wawe ni wa wundi wakuremewe ntuzatume agucika.

7. Mukemura ibibazo byanyu mu buryo bworoshye

Ntazibana zidakomana amahembe. Icy'ingenzi ni uburyo iyo byabaye mubikemura. Niba mubasha kwicara mukaganira buri wese akabwira undi uko abitekereza ntaho amuhishe kandi nta mujinya w'umuranduranzuzi, menya ko wabonye igice cy'umubiri wawe wahoze ushakisha kuva kera.

8. Muganira ku hazaza hanyu.

Niba mubasha kuganira ku buryo mwifuza kuzabaho mu minsi iri imbere, imishinga muzakorera hamwe nk'abana muzabyara, aho muzatura, ibyo mugomba kubanza gushyira ku murongo...

 

Niba urukundo rwanyu urubonamo ibi bimenyetso byose nta kabuza ko umukunzi wawe yakuremewe kandi ko nimubana muzatunga mugatunganirwa kuko ibyo mwahura na byo byose kabone n'ubwo byaba bibi gute muzabisohokamo mwemye ko umwe ari igice cy'undi. Ni nk'uko ijisho ritabwira akaboko ngo ndabona ibintu bikomeye reka dutandukane uce ukwawe nanjye nce ukwanjye. Ahubwo ijiso rirebera ibindi bice maze nabyo bikaritabara aho bibaye ngombwa bikarikingira kugeza no kwemera gukomereka.