Uwo Duteganya kurushinga yatwawe no kwirirwana abagabo mu ntoki mu kumba ka babiri - Nkore iki?

Uwo Duteganya kurushinga yatwawe no kwirirwana abagabo mu ntoki mu kumba ka babiri - Nkore iki?

Oct 17,2022

Muraho neza, ndi umusore w’ imyaka 28 mfite ikibazo kinkomereye maranye iminsi itari mike, reka mbatekerereze uko giteye ndabasabye hatagira ijambo na rimwe musimbuka.

Nari mfite ikiraka cyo kwishyuza amafaranga y’ isuku mu mugi wa Kigali, mu gace bari barampaye gukoreramo. Hari umunsi rero nari ndi kwishyuza amafaranga ngera ku gipangu ntangira kwishyuza.

Hari umukobwa waje aransuhuza mubwira ikingenza, turaganira bya nyabyo ambwira ko abana na mugenzi we kandi bose ari abashomeri ndetse ari n’abanyeshuri ko nta bwishyu bafite nabasonera.

Aho narahatinze kuko uwo mukobwa yansangije ubuzima numva sinamuhunza amatwi, navuye aho tumenyanye ndetse nemera no kubatangira amezi abiri y’ amafaranga y’ isuku yari arimo.

Twakomeje kuvugana kuri telephone ndetse kenshi nimugoroba nkajya kumureba tukaganira ndetse tuza kwiyumvanamo cyane turwisanga mu rukundo turakundana biratinda ibi bya nyabyo.

Namufashaka mubyo yabaga akeneye mu bushobozi bwanjye nawe akabinyubahira, yanyeretse inshuti ze nanjye mwereka izanjye mbese tumenyana bihagije.

Iyi ndwara yugarije isi yaraje ibintu biradogera mwese murabizi, byabaye ibindi ubukene buradukenya nkababazwa nuko ntacyo nabona nakora gusa kubw’ amahirwe nyuma yo kuguma mu rugo nagize amahirwe mbona amafanga ntangira gucuruza, nyuma y’ iminsi mike umukunzi wanjye nawe ambwira ko yabonye akazi.

Narishimye ndetse musaba ko twahurira ahantu hamwe tugasangira akambwira neza ako kazi yabonye.

Twarahuye turasangira maze arambwira ati: “Nabonye akazi ko koza abagabo muri salon de coiffure”

Numvise ntabyumva neza mubaza niba yabitekerejeho ambwira ko yabitekerejeho kandi ko yabiganirije mugenzi we babana, ndetse ambwira ko ari amahirwe kuri bo, yambwiye ko ariho bazabona aho bakura ibibabeshaho mu gihe bagitegereje ko amashuri afungurwa.

Namusabye kugenda agatekereza kabiri, numvaga ko koza abagabo mu mutwe atari akazi yakora nk’ umukobwa ufite umusore umukunda kandi witeguye kumufasha uko ashoboye, natekerezaga ko ari akazi k’ amaburakindi gasaba kugenda witeguye guhakana cyangwa kwemera kugwa mu mutego utabasha kwikuramo.

Nyuma y’ iminsi ibiri yambwiye ko yagatangiye, nagerageje kumubuza ariko aranga aba ibamba, ahubwo akajya azinduka mbere yanjye nk’ ugiye mu kazi akunze.

Kuva uwo munsi aho nabaga ndi natangiye kujya mbura amahoro ntekereza ko intoki z’ umukunzi wanjye zimaze kuzenguruka mu mitwe y’ abagabo nk’ abatanu, nkomeza kumwinginga kugeza ubwo dushwanye nemera guca bugufi mparira umutima kubabara iteka ryose igihe akigakora.

Aho bigeze akazi kabaye akazi, yaragakunze bitavugwa hari ubwo ambwira ko nta n’ akandi azakora nkagira ngo aratebya ariko nashishoza nkabonamo ukuri kuko no kwiga ntakibiha agaciro kanini nka mbere.

Iminsi yose mpora nigunze ndetse mu kazi ngahomba kenshi, iyo duhuye nta kindi tuganira uretse gutakamba ariko akambera ibamba, aho bigeze ndumva naniwe kwihangana.

Inshuti nagishije inama zankuriye inzira ku murima ko uwo atari uwanjye ko mu bagabo magana yakoze mu mutwe hataburamo mirongo ndi inyuma yabo ndetse ko hatabura ibikurikira uriya murimo ubera mu kumba gato ka babiri.

Ngire nte ko ngiye gusara kubera uyu mukobwa nkunda by’ ukuri yashimye kuguma mu mitwe y’ abagabo?

Nyabuna utagenda utansigiye inama uraba ufashije umutwe wanjye kutigira inama yo gusara.

Murakoze

Ese wowe urumva yakora iki? Dusangize igitekerezo cyawe kur page yacu ya Facebook: https://www.facebook.com/kigalilive24