Nijeria: Imyuzure iturutse ku mvura nyinshi ikomeje guhitana abatari bake

Nijeria: Imyuzure iturutse ku mvura nyinshi ikomeje guhitana abatari bake

Oct 17,2022

Muri Nijeriya, abanyagihugu barenga 600 bahitanwe n’imyuzure y’imvura yabibasiye kuva mu kwezi kwa gatandatu.

Iyo myuzure yangije ibintu bifite agaciro ka miriyoni n’ibihumbi 300.

Leta ya Nijeriya yatangaje ko imibare y’ibyangijwe n’imvura iri hejuru cyane bitieze bibaho mu mateka y’imyaka cumi ishize.

Mu cyumweru gishize, Nijeriya yari yavuze ko abahitanywe n’imvura yo kuva mu kwa gatandatu bari 500.

Minisitiri w’ibiza muri icyo gihugu, Sadiya Umar Farouq, yasobanuye ko imibare ikomeje kuzamuka kubera bimwe mu bice by’iki gihugu batarabasha guhangana byuzuye n’iyo myuzure.

Ibindi vyononywe n’iyo mvura y’imyuzure, birimwo amazu arenga ibihumbi 82 yabomotse, n’amahegitari y’imirima ibihumbi 110 yononekaye.

Ubusanzwe imvura muri Nijeriya igwa yikurikiranya mu kwezi kwa gatandatu. Kuri iyi ncuro yatinze kugwa ahubwo igwa mu kwa munani.

Ikigo cya Reta gishinzwe iteganyagihe n’ibiza muri Nijeriya cyatangaje ko mu mu gihe kiri imbere hashobora kugwa indi mvura nyinshi, ishobora konona byinshi kurusha ibyo yangije kuri ubu.

Si ubwa mbere Nijeriya ihuye n’ikibazo cy’imyuzure: Iyo mu 2012, yahitanye abantu 360 ivana mu byabo abarenga miriyoni 2 n’ibihumbi ijana.

gashami ka l’ ONU gashinzwe ibiribwa ku isi, PAM, kavuga ko Nijeriya iri mu bihugu bitandatu bishobora kwibasirwa n’inzara ikomeye kubera ihindagurika ry’ikirere.