MU MAFOTO: Reba ibirori by’umunyamideli Jacky byitabiriwe n’abarimo Miss Naomie

MU MAFOTO: Reba ibirori by’umunyamideli Jacky byitabiriwe n’abarimo Miss Naomie

Oct 14,2022

Injira mu birori by’umunyamideli Jacky mu gisata cy’ubwiza bwo gutera ibirungo, wakoze ubukwe bw’agatanga bwarikoroje i Kigali, bukitabirwa na Miss Naomie n’abavandimwe be banabambitse.

Jacky Nails Beauty ni umuhanga mu bijyanye no gukora ubwiza yaba inzara n’ibijyanye nazo, akaba ariwe wari wakoze ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize bukaza kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.

Ubu bukwe bw’agatangaza bitewe n’imyambarire idasanzwe aba bose bari bambaye bashimiwe uburyo bambaye, ariko nanone ku ruhande rw’umugabo abantu benshi batunguwe no kubona yambaye ikabutura ariko bisa neza.

Byari ibirori by’agatangaza ndetse byasize abavandimwe ba Miss Naomie bongeye kubonana nyuma y’imyaka myinshi, nk’uko Miss Naomie yabihamije ndetse barabyina baranasabana kubw’umunezero.

Miss Naomie yari yanyuzwe no kubyina

InyaRwanda.com yaguhitiyemo amafoto 50 yaranze ubu bukwe bwiganjemo abo mu muryango wabo bose, ndetse n’imyambarire igaragaza ubuhanga yagaragaye muri ibi birori bidasanzwe.

Abari bahari bose bari bambaye umweru mu bambariye umugeni, uyu ni umwana wa Jeanine Noach

 

Byari ibyishimo ku bavandimwe ba Miss Naomie

 

Jeanine hano ari kumwe n'umwana we