"Uzahora uri intwari yanjye" - Zuchu abwira Diamond bikunze kuvugwa ko bakundana - AMAFOTO

"Uzahora uri intwari yanjye" - Zuchu abwira Diamond bikunze kuvugwa ko bakundana - AMAFOTO

Oct 14,2022

Dimond na Zuchu bongeye ku rikoroza ku mbugankoranyambaga nyuma y’impana itangaj uye mukobwa yamuhaye bagasomanira mu ruhame.

Nyuma y’iminsi inkuru zabo zisa n’izcecetse, Diamond Platnumz na Zuchu bongeye kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Zuchu ahaye Diamond Platnumz impano y’umukufi uhagaze miliyoni 29 z’Amashilingi [asaga miliyoni 13 frw] hanyuma Diamond Platnumz akamwitura kumusoma mu ruhame.

Ni impano Zuchu yahereye Diamond Platnumz mu gihugu cy’a Africa Y’epfo, atangaza ko iyi mpano ari iy’isabukuru y’uyu muhanzi uherutse kuzuza imyaka 33.

Zuchu yahishuye ko yari amaze amezi abiri ategura gutungura uyu muhanzi ndetse anavuga ko Diamond Platnumz azahora ari intwari ye.

Impano Zuchu yahaye Diamond

Diamond Platnumz na Zuchu basanzwe bavugwa mu rukundo n’ubwo nta numwe urabyerura, icyakora abari hafi yabo bavuga ko igihe icyo aricyo cyose bashobora gushyingiranwa.

Zuchu ati: "Uzahora uri intwari yanjye"